skol

Rutsiro: Inkuba yishe umugabo, uwo bari kumwe agwa igihumure

Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026

featured-image

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026, umugabo w’imyaka 27 wo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Rusebeya, yakubiswe n’inkuba iramwica, uwo bari kumwe agwa igihumure.

Byabereye mu Kagari ka Remera, Umudugudu wa Rurambo, ku isaha ishyira saa 13h00’, ubwo mu bice bitandukanye by’aka karere hagwaga imvura nyinshi irimo inkuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru, avuga ko inkuba yamukubise asohotse mu gisimu aho bacukura amabuye y’agaciro.

Ati “Yari mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, we na bagenzi be imvura iguye bugama mu gisimu, ariko ubwo yari igabanyutse barimo basohokamo inkuba ni bwo yamukubise ahita apfa, uwo bari kumwe abanza kugwa igihumure ariko nyuma yaje guhembuka.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Raporo y’ubushakashatsi ku biza yo mu 2024, yagaragaje ko u Rwanda rufite ahantu hagera kuri 326 hafite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikomoka ku mpamvu karemano.

Muri aho hantu, byagaragajwe ko by’umwihariko ahagera kuri 134 hafite ibyago biri ku rwego rwo hejuru byo kuba hakwibasirwa n’ibiza birimo n’inkuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa