skol
fortebet

Rutsiro: Ukekwaho gusambanya abana babiri ari guhigishwa uruhindu

Yanditswe: Sunday 04, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro ukekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka 12 n’uwa 13 abasanze aho barimo batashya inkwi, ari gushakishwa uruhindu.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi wo mu Karere ka Rutsiro, ku mugoroba wa tariki wa 2 Gicurasi 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yahamirije IGIHE ko uyu musore ari gushakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya aba bana abasanze mu ishyamba.

Ati “Ni byo koko uwo mugosre akekwaho gusambanya abana babiri barimo uw’imyaka 13 ni uwa 12. Abo bana basambanyirijwe mu ishyamba rya Gatoto bari bagiye gutashya inkwi zo gucana. Ni bo batashye bahita bajya kwa Mudugudu ari bwo natwe twatangiye gukurikirana.”

Yakomeje avuga ko uyu musore yahise atoroka ariko ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera.

Migabo yasabye abaturage kwirinda ingeso mbi zigize ibyaha, dore ko n’undi wese wabikora batazamurebera, cyane ko aricyo ubutabera bubereyeho.

Abana basambanyijwe bashyikirijwe Ikigo Nderabuzima cya Nyabirasi, na cyo kibohereza ku bitaro bya Murunda ngo bakorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa