skol

Rutsiro: Umukingo wagwiriye inzu abana babiri bari baryamye barapfa

Yanditswe: Friday 20, Feb 2026

featured-image

Inzu yari iryamyemo aba babiri barimo uw’imyaka itandatu n’uw’ibiri bo mu Karere ka Rutsiro yagwiriwe n’umukingo, abana bombi bahita bapfa.

Ibi byabaye ku mugoroba wat ariki 18 Gashyantare 2026, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe ho mu Mudugudu wa Shyembe, ku isaha ishyira saa 17h30’.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Deogratias yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi byago byatewe n’imvura yari yiriwe igwa, kubera imiterere y’ubutaka itera inkangu.

Ati “Nibyo koko umukingo wagwiriye inzu yarimo abana babiri baryamye, barimo uw’imyaka itandatu n’ibiri barapfa, ababyeyi babo ubwo byabaga bari bagiye mu mirimo, bahageze abana bamaze gushiramo umwuka.”

Rutayisire yasabye abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwegera ubuyobozi bukabafasha gushaka aho baba bimukiye muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa