Rutsiro: Umusore w’imyaka 29 afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine
Yanditswe: Friday 06, Feb 2026
Umusore w’imyaka 29 wo mu Karere ka Rutsiro yafunzwe akekwaho gusambanya umwana ufite imyaka ine y’ubukure.
Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Teba ho mu Mudugudu wa Kanebwe, mu gitondo cyo ku wa 6 Gashyantare 2026.
Icyaha akekwaho yagikoze ku wa 5 Gashyantare 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, yahamirije IGIHE aya makuru.
Ati “Ni byo. Uyu musore w’imyaka 29 yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine. Umwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo yitabweho n’abaganga.”
Akomeza avuga ko amakuru akimara kuyamenya ku munsi w’ejo yahise akorana n’Umukuru w’Umudugudu byabereyemo, kugira ngo bafate ukekwa ataratoroka.
Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibyaha, kuko iyo ubihamijwe n’urukiko ubiryozwa n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro mu kiganiro na IGIHE yahamije ko uyu musore agifatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Ubu fungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *