Rwenga litiro ibihumbi 20: Ibyo wamenya ku ruganda nyarwanda rwongerera agaciro ikigage
Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026
Ikigage ni kimwe mu binyobwa bikomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko cyakoreshwaga mu mihango itandukanye ifite icyo ivuze ku rwego rw’umuryango n’igihugu muri rusange.
Nubwo iki kinyobwa gikorwa mu masaka n’umusemburo kiboneka hose mu gihugu, hari icyanditse amateka kurusha ibindi nk’icy’i Byumba kuko uzasanga ari bake batakizi.
Ikigage cyengwa cyane mu bice by’icyaro, ariko usanga hari n’abatuye mu mujyi bakunda kukinywa ndetse bakanagikoresha mu birori bitandukanye kugira ngo basigasire umuco nyarwanda, kabone nubwo haba hari ibindi binyobwa bitandukanye bizwi nk’ibisirimu.
Ni muri urwo rwego imyaka 16 ishize, mu Karere ka Kamonyi hashinzwe uruganda rwenga ikigage nyarwanda ruzwi nka SPIC Ltd., rukagishyira mu macupa afunze nk’uko bikorwa ku bindi binyobwa bitandukanye.
Ni uruganda rufite ubushobozi bwo kwenga litiro ibihumbi 20 z’ikigage ku munsi mu gihe rwenze, kuko ntirwenga buri munsi ahubwo biterwa n’abakiliya rufite uko bangana.
Ikigage rwenga gifite ubushobozi bwo kumara umwaka nta kibazo cyari cyagira, mu gihe icyo umuntu yengeye mu rugo akenshi kitarenza iminsi ibiri.
Uruganda rwa SPIC rwashinzwe kugira ngo umuco ukomeze usigasirwe, ariko abantu banywa ibintu bitunganyije neza bifite ubuziranenge, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa SPIC, Bizimana Jean Claude.
Ati “Mu byukuri ikigage ni inzoga Nyarwanda, Abanyarwanda bose barayizi, ni inzoga inyobwa cyane, ni inzoga ikundwa ariko uko iminsi yagiye ishira yagiye gicika muri sosiyete Nyarwanda. Tuza kubona ko ari ngombwa ko hashingwa uruganda kugira ngo rugarure wa muco tugume tuwusigasire ureke gucika. Intego nyamukuru kwari ugukora ikigage kinyobwa n’Abanyarwanda bose, yaba abato n’abakuru ariko kandi cyujuje n’ubuziranenge.”
Bizimana yakomeje avuga ko ubwo uruganda rwatangiraga gukora, kubona abakiliya bitari byoroshye kuko abantu batumvaga uburyo bagiye kujya banywa ikigage gifunze mu macupa bitandukanye n’ibyo bari bamenyereye.
Ati “Dutangira byasaga nk’aho bigoranye kuko kumvisha abantu iby’ikigage gipfundikiye mu macupa byari bigoye. Bari bamenyereye bya bigage benga biri mu majerekani, ariko tuzanye ikigage gipfundikiye birabagora. Ariko bagiye babyumva kuko ni ikigage cyujuje ubuziranenge kandi cyenze neza. ubu uyu munsi dufite amasoko atandukanye.”
Mu masoko SPIC ifite harimo ayo mu Mujyi wa Kigali, mu turere dutandatu two mu Majyepfo, mu turere tune two mu Burasirazuba, intego ifite ikaba ari ukwagurira isoko Majyaruguru n’Iburengerazuba.
Nsabiyumva Thomas, ushinzwe ibikorwa byo gutunganya ikigage muri SPIC, avuga ko itandukaniro riri hagati y’ikigage benga n’igisanzwe cyengerwa mu rugo, ari uko icyo bo benga gifite ubushobozi bwo kumara igihe kinini.
Ati “Itandukaniro hagati y’ikigage cyengerwa mu rugo n’icyo twenga ririmo ariko ntabwo ari rinini cyane. Itandukaniro ririmo cyane ni ubuziranenge bwacyo, nko mu kuyungurura cyane cyane. Undi mwihariko ku kigage cyacu ni igihe gishobora kumara kibitse.”
Nsabiyumva avuga ko irindi tandukaniro ari uko ikigage cyabo kitajya gihinduka kuri ‘alcohol’ irimo, ni mu gihe icyengerwa mu rugo usanga gihindagurika, kuko uyu munsi gishobora kuba kiri kuri 4%, ejo kikagera kuri 5%. Ikigage cyo muri SPIC gihora kuri 7%.
Akenshi usanga mu bintu runaka umuntu ari gukora ataburamo imbogamizi. Mu zo SPIC ifite harimo kubura amasaka ahagije, kuko akoreshwa n’abantu benshi kandi akaba adakunze kuboneka.
Indi mbogamizi ni ukubura amacupa yo gushyiramo ikigage, kuko mu Rwanda nta ruganda ruhari ruyakora.
Uruganda rwa SPIC rumaze imyaka 16 rwenga ikigage cyujuje ubuziranenge

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *