Impinduka ziherutse gukorwa muri Guverinoma y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame zatumye bamwe mu bayobozi bari bafite imyanya ikomeye basimburwa, ibintu byavuzweho cyane n’abaturage ndetse n’abasesengura ibijyanye n’imiyoborere.
Ku wa 10 Kamena 2026 nijoro, Perezida Kagame yatangaje impinduka nshya muri Guverinoma, zireba Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’iy’Ibikorwaremezo, hamwe n’izindi nzego za Leta.
Muri abo bayobozi bahinduriwe inshingano harimo Sebahizi Prudence wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda na Amb. Jean de Dieu Uwihanganye wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.
Nyuma y’itangazo ry’izi mpinduka, aba bayobozi bombi banyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ishimwe ryabo ku cyizere bari baragiriwe cyo gukorera igihugu muri izo nshingano.
Sebahizi Prudence, wari umaze imyaka ibiri ayobora Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye amahirwe yo kuyobora uru rwego rufite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Nashimishijwe no gukorana n’abandi baminisitiri n’abo muri MINICOM mu guteza imbere inganda, guteza imbere urwego rw’abikorera, ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga n’ukwihuza kw’akarere. Ntewe ishema n’ibyo twagezeho dufatanyije.”
Aya magambo yerekana kunyurwa n’ibyagezweho mu gihe yari ayoboye iyo minisiteri. Yanagaragaje ko intambwe yatewe yaturutse ku bufatanye bw’inzego zitandukanye za Leta, urwego rw’abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Mu gihe yari muri MINICOM, Sebahizi yashyize imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, gufasha abikorera kubona amahirwe menshi, guteza imbere inganda no gushishikariza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bucuruzi.
Sebahizi yagaragaje ko amahirwe yo gukorera igihugu ari icyubahiro gikomeye kuri we, anashimira Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye ubwo yamugiraga Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ku wa 16 Kanama 2024.
Icyo gihe yari yasimbuye Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome nyuma y’ishyirwaho rya Guverinoma nshya n’abayobozi batandukanye bakurikiye itangira rya manda nshya ya Perezida Kagame.
Nubwo atakiri muri izi nshingano, Sebahizi yagaragaje icyizere afitiye Kajangwe Antoine Marie wamusimbuye, wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyo minisiteri.
Mu butumwa bwe bwo kumwifuriza akazi keza, yavuze ko Kajangwe afite ubushobozi n’ubunararibonye bwo gukomeza gahunda zari zaratangiye no kubaka ku byari bimaze kugerwaho. Yamwifurije kandi ishya n’ihirwe muri uru rugendo rushya rwo kuyobora imwe muri minisiteri zifatiye runini ubukungu bw’igihugu.
Ku ruhande rwa Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, na we yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku cyizere yari yaragiriwe cyo gukorera igihugu mu rwego rw’ibikorwaremezo.
Nyuma yo kuva ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari amazeho hafi umwaka, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ishimwe rye.
Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida, mwarakoze ku mahirwe yo gukorera igihugu mwampaye, ubujyanama n’ubufasha. Nshimishwa n’umurava n’ubufatanye biranga abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Niteguye gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyanjye, kandi nifuriza ubuyobozi bushya bwa MININFRA kugera ku ntego.”
Abasesenguzi bavuga ko ubu buryo bwo kugaragaza ishimwe nyuma yo kuva mu nshingano bugaragaza umuco umaze kumenyerwa mu miyoborere y’u Rwanda, aho abayobozi bafata inshingano zo gukorera igihugu nk’umusanzu aho kuzifata nk’imyanya igomba kugundirwa.
Izi mpinduka zibaye mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere, gukurura ishoramari, guteza imbere ibikorwa remezo no kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta.
Abakurikirana politiki y’u Rwanda bagaragaza ko guhora havugururwa inzego z’ubuyobozi ari imwe mu nzira zo gukomeza guhuza imikorere ya Guverinoma n’intego z’igihe kirekire igihugu cyihaye. Banavuga ko gusimburwa kw’abayobozi bidatesha agaciro ibyo baba baragezeho, ahubwo ko bifasha gutanga amahirwe ku bandi kugira ngo bakomeze ibikorwa byatangiye.
Ibitekerezo
Iyo niyo miyoborere myiza aho umuntu atumva ko ariwe kamara.N’abandi bagahabwa amahirwe yo Kwubaka u Rwanda.Turashima Umukuru w’Igihugu urshyira buri gihe imbere inyungu z’igihugu n’abaturage.