skol

Senateri Dr. Frank Habineza yamaganye abamushyize mu gatebo kamwe na Rusesabagina na Nahimana

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026

featured-image

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Senateri Dr. Frank Habineza, yamaganye abamushyize mu gatebo kamwe n’abarimo Paul Rusesabagina na Padiri Thomas Nahimana bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ni nyuma y’ubutumwa bwanditswe kuri konti ya X iri mu mazina y’uwiyita ‘africans’ avuga ko hari amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda aheruka guhurira muri Amerika mu ibanga, mu rwego rwo “gushinga umutwe w’inyeshyamba ugomba gutera u Rwanda unyuze mu Burundi no muri Uganda.”

Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ya Dr. Frank Habineza yahurijwe hamwe n’aya Rusesabagina cyo kimwe na Thomas Nahimana.

Senateri Dr. Habineza abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko nta nama igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda yigeze ahuriramo na bariya bagabo.

Ati: “Icya mbere, ubu ndi i Kigali, mu Rwanda. Uyu munsi nitabiriye inama rusange ya Sena y’u Rwanda nk’umusenateri. Icya kabiri, ibivugwa muri ubu butumwa burimo urujijo by’uko ko ndi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mpura na Thomas na Paul dutegura ibikorwa by’urugomo, nta kuri na guke kubirimo.”

Senateri Habineza yavuze ko usibye kuba atigeze ahura na bariya bagabo bifuza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, yaba we cyangwa ishyaka rya Green Party abereye umuyobozi badahuje umurongo wa Politiki na bo.

Ati: “Icya gatatu, njyewe ubwanjye ndetse n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda nyoboye, ntidusangiye icyerekezo cya politiki na bariya bagabo bombi.”

Habineza yibukije ko mu mahame y’ishyaka ayobora harimo iryo kudateza imvururu; ihame Green Party isangiye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amashyaka ashinzwe kurengera ibidukikije ku Isi (Global Greens).

Yunzemo ko abamushyize mu gatebo kamwe na Rusesabagina na Nahimana nta kindi bagamije kitari kuyobya rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa