Senateri Evode yabwiye Minisitiri ufite amatungo mu nshingano ko hari ibintu bisa no kubaragira
Yanditswe: Thursday 02, Apr 2026
Senateri Dr Charles Muligande yibuka ko ubwo yari akiri muri Guverinoma, uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko bagiye kubaka ubuhunikiro bw’imyaka bwa toni ibihumbi 20.
Icyo gihe ariko, Perezida Paul Kagame yamushubije ko atarebye kure, avuga ko hakenewe kubakwa ubuhunikiro bwa toni ibihumbi 300.
Kuva icyo gihe kugera uyu munsi hashize imyaka cumi n’itanu, ariko u Rwanda ruhunika ibibarirwa munsi gato ya toni ibihumbi 50.
Uyu munsi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye na we yari muri Sena, mu izina rya Minisitiri w’Intebe, kugira ngo atange ingamba Guverinoma ifite zo gukemura ibibazo byagaragaye mu buhinzi n’ubworozi, kandi ikijyanye no guhunika cyongeye kugaruka.
Senateri Dr Muligande yavuze ko ibihunikwa ari bikeya, aho yagize ati “Ubundi tubishyize mu mibare ni bwo wakumva ukuntu ari bike. Turamutse tugize ibyago ntitugire icyo tweza hano mu Rwanda , iyi ‘stock’ yadutunga iminsi irindwi.”
Ati “Urumva rero ko dufite ibyo duhunitse bike cyane,” akibaza niba uretse kubona ibyo guhunika hari n’aho kubihunika.
Gahunda Minagri ifite ni ukubaka ubuhunikiro bwa toni ibihumbi 100 mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.
Aha ni ho Senateri Dr Muligande yahereye abaza Minisitiri Ndabamenye, ati “Ndashaka kumenya ingamba mufite zizafasha kubaka mu myaka itatu ubuhunikiro bwananiranye kubaka muri iki gihe cyose gishize.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo intego yo guhunika byinshi igerweho “byasaba kuba twakweza byinshi tukagira ibyo duhunika, ariko hakaba n’ibitumizwa mu mahanga.”
Iki kibazo cyaje gisanga icya Senateri Evode Uwizeyimana wagarutse ku birebana no kuba Guverinoma iteganya kwifashisha Kompanyi ya RMS (Rwanda Medical Supply) itumiza mu mahanga imiti yifashishwa mu kuvura abantu, ikazaba ari na yo izajya itumizaho imiti y’amatungo.
Senateri Uwizeyimana ati “Ndagira ngo muze kuduha igihe bizakorwamo. Hari inzego ziza zikatubwira ibintu hano, nka nyuma y’imyaka itanu wabaza aho bigeze bakakubwira ngo batanze isoko, indi myaka itanu yashira bati ‘tugiye gusesa amasezerano na rwiyemezamirimo ntabwo ibintu byagenze neza.”
Ati “Ibintu bimeze nko kuturagira mbyumva kenshi, tuganira n’inzego nyinshi, ndagira ngo rero muduhe igihe bizakorerwa mutumare impungenge kuko RMS isanzwe ikora nabi.”
Ibi Senateri Evode yabishingiye ku kuba hari n’izindi ngendo Sena yigeze gukora isura amavuriro y’ibanze (Posts de Sante) mu gihugu hose, bakababwira ko imikorere y’iyi kompanyi mu gutumiza imiti y’abantu ikorwa nabi.
Asanga rero kubivanga no gutumiza imiti y’amatungo byatuma imikorere yayo noneho iba mibi kurushaho.
Ku kijyanye n’ubuhunikiro, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yemeranyije na Senateri Muligande ko guhunika imyaka yarengera Abanyarwanda bikiri hasi.
Ubundi ngo ku rwego mpuzamahanga, byitwa ko nta kibazo gihari iyo Igihugu gishobora kugaburira abaturage bacyo mu gihe nibura cy’amezi atatu haramutse habaye ikibazo.
Yavuze ko Minagri yamaze kugena aho ibyo bigega bizubakwa kugira ngo babashe kongera ubushobozi bw’ubuhunikiro, kandi ko batanze amasoko y’abazabwubaka.
Ubusanzwe ngo Igihugu cyagombye kuba gifite ubushobozi bwo guhunika 15% by’umusaruro, byatunga nibura 15% by’abaturage b’igihugu mu gihe cy’amezi atatu.
Naho ku bijyanye n’imiti y’amatungo bateganya ko yajya itumizwa na kompanyi itumiza imiti ivura abantu, Minisitiri Dr Ndabamenye yavuze ko bizasuzumanwa ubushishozi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *