skol
fortebet

Shaddyboo yavuze uko byagenze mbere yo gushinja Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 22, Jun 2026

Shaddyboo yavuze uko byagenze mbere yo gushinja Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato

Sponsored Ad

skol

Shaddyboo yatangaje ko yamaze kugeza ikibazo cye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakorwa iperereza ku musore Iradukunda Aimable, uzwi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Shaddyboo yasangije abamukurikira ubutumwa busobanura ibyamubayeho, agira ati: “Ejo nijoro nagize ikibazo gikomeye cyane. Umuntu nari nsanzwe nzi kuva kera yaje mu rugo rwanjye. Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n’ihohoterwa.”

Yakomeje asaba inzego zibishinzwe gutabara no gukurikirana iki kibazo, ati: “Ndahamagarira inzego zibishinzwe mu Rwanda gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara. Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya wo kumvwa mu cyubahiro no mu bwubahane. Ubutabera ni ingenzi. Ukuri ni ingenzi. Agaciro k’umuntu ni ingenzi. Ndabinginga, mumfashe. Muri iki gihe sinshobora gusohoka hanze kubera ikibazo nahuye nacyo. Byambereye ibintu bikomeye cyane, kandi nkeneye ubufasha bwanyu.”

Shaddyboo yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ibyo ashinja Yugi Umukaraza byabereye iwe mu rugo mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026. Yasobanuye ko yari asanzwe aziranye n’uyu musore nk’inshuti, kandi ko uwo mugoroba yaje kumusura azanye amacupa abiri y’inzoga, bagasangira.

Shaddyboo avuga ko nyuma yo kunywa no kuganira, yaje kwisanga ameze nk’uwafashwe n’ibitotsi cyangwa yasinze cyane, hanyuma aza gukanguka asanga aryamanye na Yugi Umukaraza kandi yambaye ubusa.

Yagize ati: “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, andyamye iruhande. Numva ko yansambanyije. Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko ntaho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”

Shaddyboo yavuze ko byamubabaje cyane kwisanga aryamanye n’uyu musore kandi atari ibintu byabayeho babyumvikanyeho, ahubwo ko byabaye amufatiye mu gihe yari yasinze kandi adafite ubushobozi bwo kwirwanaho cyangwa gufata icyemezo.

Kugeza ubu Yugi Umukaraza ntacyo aratangaza kuri ibi birego bya Shaddyboo.

Mu minsi ishize, Shaddyboo yari amaze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga atambutsa ubutumwa bwateye benshi kwibaza ku buzima bwe, ndetse anatangaza ko yahinduye amazina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa