skol
fortebet

Sherry Silver wababajwe n’ibyabaye kuri Cristiano Ronaldo afite inkuru azabwira abana be

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2026

Sherry Silver wababajwe n'ibyabaye kuri Cristiano Ronaldo afite inkuru azabwira abana be

Sponsored Ad

skol

Umubyinnyi w’umunyarwanda wabigize umwuga, Sherrie Silver yashenguwe bikomeye no gusezererwa kwa Portugal na Cristiano.

Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe y’igihugu ya Portugal ya rurangiranwa muri ruhago, Cristiano Ronaldo yasezerewe na Espagne mu Gikombe cy’Isi iyitsinze 1-0 ntiyabasha kugera muri 1/4.

Byari amarira menshi kuri Cristiano Ronaldo ndetse n’abakunzi be kuko cyari cyo Gikombe cy’Isi cya nyuma akinnye nk’uko yari yabitangaje mbere y’uyu mukino.

Uyu mukino wabereye kuri Dallas Stadium iherereye mu Mujyi wa Arlington muri Leta ya Texas, wanarebwe na Sherrie Silver aho yari muri Stade.

Yavuze ko Cristiano atari akwiye gusoza atya ariko byibuze ubu afite icyo azabwira abana be.

Ati "Umukino wa nyuma wa Cristiano Ronaldo mu Gikombe cy’Isi, si ko twabishaka cyangwa twari twiteze ko bigenda, ariko byibuze nzabwira abana banjye ko nawurebye imbona nkubone."

Ibi bivuze ko Cristiano Ronaldo washyizeho uduhigo agakuraho utundi, akegukana ibikombe bitandukanye birimo Euro, UEFA Nations League ndetse n’ibyo yatwaranye n’amakipe yakiniye, nta Gikombe cy’Isi yatwaye mu buzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa