Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yavuze ko Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC ari rutahizamu mwiza wakoze akazi gakomeye agahiga ba rutahizamu bari bahanganye.
Ibi Asman yabigarutseho mu ijoro ryakeye ryo ku Cyumweru aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwakiriye ikipe bishimira ibyo bagezeho mu mwaka w’imikino wa 2025-26.
Asman ubwo yari abajijwe niba yiteguye kuzahigika Ouattara umwaka utaha akaba ari we uba rutahizamu wahize abandi, yavuze ko mbere na mbere amukomera amashyi ku byo yakoze ariko yitegure ihangana rikomeye.
Ati "Ni umukinnyi mwiza, yakinnye neza yerekanye ko ari uwa mbere mu bantu batsinze ibitego byinshi, ndamukomera amashyi ariko nanjye narabuze sinakinnye imikino myinshi ariko niba umwaka utaha azaba akiri hano, bizaba ari byiza cyane."
Cheikh Djibril Ouattara akaba yarasoje ayoboye ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi aho yatsinze 18, akurikirwa na Mbonyumwami Taiba watsinze 17.
Ndikumana Asman yavuze ko umwaka we wa mbere mu Rwanda wamugoye kuko hari byinshi yari ataramenya ariko umwaka utaha yijeje abakunzi be ko azaba ameze neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *