skol

Skol yamuritse isura nshya ya Skol Malt nyuma y’imyaka 10

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2024

featured-image

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery, rwamuritse isura nshya y’inzoga ’Skol Malt’ nyuma y’imyaka ishize ikozwe, hagamijwe kujyanisha n’ubusabe bw’abakunzi bayo no kwaguka k’uruganda

Byabaye mu birori binogeye ijisho byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 muri Kigali Universe.

Byahuje ibyamamare mu ngeri zinyuranye barimo abahanzi, abakinnyi ba filime, aba Producer, urubyiruko, Abakinnyi ba Basketball n’abandi banyuranye.

Ni ibirori kandi byitabiriye n’abarimo Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira ’Robertinho’, Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports, Claude Muhawenimana, Coach Gael washinze Kigali Universe n’abandi.

Hari kandi abahanzi nka Bull Dogg, Riderman, Shemi, Ross Kana, Director Gad wahurije abahanzi mu ndirimbo n’abandi.

Mu kumurika Skol Malt nshya, hanakinwe umukino wa Basketball wahuje amakipe abiri.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yabwiye InyaRwanda ko batewe ishema no kuba bagaragaje isura nshya ya Skol Malt.

Ati "Turishimye! Twifuzaga kuyihindura ku buryo inogera cyane ab’ikiragano gishya.".

Yavuze ko bahisemo gukorera ibi birori muri Kigali Universe kubera ko bashakaga ko birangwa n’ibintu byinshi birimo ubusabane mu mikino ya Basketball, kujya ku byicundo n’ibindi. Ati "Ndizera ko twahaye ibyishimo abakunzi bacu. Kandi twatumiye benshi kugirango basogongere mu ba mbere kuri Skol Malt. Kandi tuzi ko buri wese azayikunda."

Marie Paule Niwemfura yavuze ko imyaka 12 yari ishize bamuritse ku isoko Skol Malt kandi kuva icyo gihe "nta kintu na kimwe twigeze duhindura kuri ’Brand" kuva mu myaka 10 ishize.".

Ati "Nyuma y’imyaka 10 ishize rero twumvise ko dukeneye guhindura, dutangira gutekereza ukuntu yaba igaragara, rero uku igaragara ni ukujyanisha n’ibyo abakunzi bakunda kandi bakeneye, kandi twizeye ko uko igaragara bihura neza n’ibyo abakunzi bacu bashakaga."

Niwemfura yavuze ko nta cyahindutse kuri Skol Malt ’kuko uburyohe ni bwa bundi’ kandi ni ikozwe mu ngano ijana ku ijana.

Ati "Twahinduye uko igaragara gusa, tujyanisha cyane cyane n’ibyifuzo by’abantu banywa inzoga." Uruganda SKOL rwamuritse isura nshya ya Skol Lager

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa