#SkolMalt: Shenseea na Mavado barataramira i Kigali taliki 3/01/2026
Yanditswe: Wednesday 31, Dec 2025
Abahanzi bakomoka muri Jamaica Shenseea na Mavado, bazataramira mu Rwanda mu ntangiriro za Mutarama taliki ya 3/01/2026 mu gitaramo kizabera muri BK Arena. Ni igitaramo kizaba ku bufatanye hagati ya Skol, BK Arena, Rwandair ndetse na Visit Rwanda.
Aba bahanzi babiri bazataramira mu mujyi wa Kigali, tariki ya 3 Mutarama 2026, mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Aba bahanzi bombi bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya Dancehall na Reggae fusion.
Shenseea ni umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zakunzwe hirya no hino ku Isi zirimo ‘Hit and Run’, ‘Lighter’ n’izindi zatumye akorana n’ibyamamare bikomeye mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, Mavado, umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Dancehall wo muri Jamaica nawe akunzwe mu ndirimbo zirimo Big Guns’, ‘Give it all to me’ yakoranye na Nicki Minaj n’abandi.
Uretse aba bahanzi kandi iki kigitaramo kizagaragaramo umuhanzi w’umunyarwanda Kivumbi, aba DJs bakomeye nka: DJ Lamper, abashyushya rugamba mpuzamahanga nka:MCs Rocky Try ndetse na Michel Legrand bose biteguye kuryohereza abakunzi b’umuziki mu Rwanda.
Ni igitaramo kitezweho kuzaba kiryoshye kuko kizahuriramo umuco w’umuziki wa Caribbean n’uwo mu Afurika ndetse kigahuriramo abakunzi b’izi njyana zombi bo mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iki gitaramo kandi kigaragaza ubufatanye bukomeye hagati y’ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere, ahabera ibirori ndetse n’abikorera mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Akarusho kandi ni uko Skol Malt yabashyize igorora abakunzi bayo ibashyiriraho uburyo bwo gutsindira amatike ndetse n’ibindi bihembo binyuranye, aho bizajya bisaba kugura Skol Malt 2 gusa ugahita uhabwa amahirwe yo gutsindira iyi tike ndetse n’ibi bihembo.
Dore aho watsindira itike:
Kuwa Kabiri , 30 Ukuboza 2025: Paddock, La Noche & KCC (Kigali Countdown Festivals)
Kuwa Gatatu, 31 Ukuboza 2025: La Noche & KCC (Kigali Countdown Festivals)
Kuwa Kane, 01 Mutarama 2026: KCC (Kigali Countdown Festivals)
Kuwa Gatanu, 02 Mutarama 2026: Paddock & KCC (Kigali Countdown Festivals)
Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo:
Floor Standing 20k, Lower Bowl 30k, Premium 70k, CIP 100k, VIP Floor 150k
Abakunzi b’umuziki barasabwa gukomeza gukurikira imbuga nkoranyambaga za Skol, BK Arena ndetse na Visit Rwanda kuko ariho amakuru ajyanye n’iki gitaramo ariho azakomeza kugenda anyuzwa umunsi ku munsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *