Mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo kimaze iminsi kigarukwaho n’abatwara moto za Spiro bavuga ko batakaza umwanya munini kuri sitasiyo bategereje guhindurirwa batiri bikarangira banatwaye izituzuye, Spiro Rwanda iri gufungura sitasiyo nini (Mega stations), zitezweho kuba igisubizo kirambye.
Ibi ni ibyagatutsweho n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iki kigo, Igooma Stephen, kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro sitasiyo nini iherereye I Gikondo kuri Merez ya kabiri.
Mu butumwa yatanze, yagaragaje ko bafashe iki cyemezo cyo gushyiraho sitasiyo nini nyuma yo kubona ko abamotari bitabiriye serivisi zabo ku bwinshi, ugasanga barahurira kuri sitasiyo ari benshi.
Yagize ati: "Kubera ko sitasiyo zacu hari aho zabaga ziri ari ntoya, ku buryo imbaraga zo gushyira umuriro muri batiri icyarimwe zari ziri hasi, bigatuma tudahaza abakiliya bacu uko byari bikwiriye."
Yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze gufungura sitasiyo nk’izi eshatu mu zigera ku icumi zizashyirwa mu Mujyi wa Kigali. Hamaze gufungurwa iy’i Gikondo, Sonatube n’i Nyamirambo.
Ati: "Nibura imwe iba ishobora kuba yashyira umuriro muri batiri 300 icyarimwe. Dufite ’transformer’ yacu itagira undi muntu uyifatiyeho. Icyatumaga tutagira sitasiyo zacu nini ni uko wasangaga umuriro tuwusangira n’abandi baturage.
Ku kirebana na ’network’ ikunze kugorana, Steven yavuze ko bari gukorana na Airtel, aho iri kugenda ishyira Routers zifite imbaraga kuri sitasiyo zose kugira ngo ’network’ yaho ijye yihuta.
Abamotari batwara izi moto, bishimiye iyi ntambwe, bagaraza ko ubwo imbogamizi bahuraga na zo zigiye kuvaho, bagiye kurushaho kunoza akazi kabo bityo n’iterambere ryabo rigakomeza kwihuta.
Umwe muri bo, ni Munyabugingo Jean wavuze ko ’Iyi sitasiyo iraduha serivisi nziza. Ituma tudatinda ku murongo hano, irihuta. Ituma umuntu ashobora kugera ku kazi ku gihe, akabona inyungu.’
Agaruka ku itandukaniro riri hagati y’iyi sitasiyo n’izindi zisanzwe, yagize ati: "Biratandukanye kubera ko iyi sitasiyo iragira vuba. Ahandi iyo uhagiye, uragenda ukajya ku murongo ukaba wategereza nk’amasaha abiri, ariko iyi sitasiyo aho ihagereye, turimo gukoresha iminota 30."
Mugenzi we umaze amezi atatu atwara moto ya Spiro, Nsabimana Ernest, na we yavuze ko iyi sitasiyo itandukanye, kuko hari aho bajya bakahamara igihe kirekire mu gihe kuri izi sitasiyo nini bahamara igihe gito kandi bagahabwa batiri zuzuye.
Ati: "Nashoboraga kujya kuri sitasiyo nkahamara amasaha abiri, bajya no kumpa umuriro bakampa umuriro wa 60. Ariko iyi ngiyi, ndaje mpamaze iminota 30, bampaye umuriro wa 91. Ubwo mu bigaragara no mu minsi iri imbere nzaza bampe uwuzuye 100%."
Aba bamotari, basabye ubuyobozi bwa Spiro ko babafasha bakagurira sitasiyo nk’izi ahantu hose kugira ngo ikibazo cyo kubura umuriro gihinduke amateka.
Kugeza uyu munsi, Spiro ifite sitasiyo 310 zikora, ikagira moto z’amashanyarazi ziri mu muhanda ibihumbi 28 ndetse na batiri zirenga ibihumbi 43.
Spiro Rwanda yafunguye ku mugaragaro sitasiyo nini iherereye I Gikondo kuri Merez ya 2
Ni sitasiyo yitezweho gukemura ibibazo byo gutonda imirongo no kubura umuriro
Akanyamuneza ni kose ku batwara moto za Spiro ndetse bahamya ko basubijwe
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Spiro, Stephen Igooma, yavuze ko bateganya gufungura sitasiyo nini 10 mu Mujyi wa Kigali



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *