skol
fortebet

Spiro yafunguye izindi Sitasiyo nini [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Wednesday 15, Jul 2026

Spiro yafunguye izindi Sitasiyo nini [AMAFOTO]

Sponsored Ad

skol

Uruganda rwa Spiro Rwanda, rurakataje mu rugendo rwo kwagura ibikorwaremezo, aho rwafunguye indi sitasiyo nini (mega swap station) iherereye Kimironko mu Mujyi wa Kigali, ifite ubushobozi bwo kongera umuriro muri batiri 900 icyarimwe.

Ibi ni ibyemejwe n’ubuyobozi bwa Spiro Rwanda, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iyi sitasiyo nshya kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026.

Umukozi ushinzwe ibikorwaremezo muri Spiro Rwanda, Rubanda Felix, yavuze ko izi sitasiyo nini zitandukanye cyane n’izisanzwe kuko zizikubye inshuro 20 mu bushobozi.

Ati: "Nk’iyi sitasiyo ya Kimironko, ifite ubushobozi nibura bwo kuba yakongera umuriro (yacaginga) batiri 900 icyarimwe. Ndetse ishobora kuba yaha batiri abamotari barenga 2,000 ku munsi. Mu gihe zino zisanzwe zishobora ’guseriva’ abamotari batarenze 100 ku munsi."

Yakomeje agira ati: "Intego nta yindi, ni ukugira ngo umumotari (umukiliya wacu) abone batiri yuzuye, igihe cyose ayishakira mu gihe kitarenze iminota itanu niyo ntego yacu. Ubungubu ni hagati ya 5-10, ariko turimo turashaka kugerageza ku buryo bitarenza iminota 5 atarabona batiri."

Ku rundi ruhande, akanyamuneza ni kose ku bamotari batwara moto za Spiro, bishimira ko ikibazo bari bamaranye iminsi cyo gutonda imirongo no kubura batiri kiri kugenda kivugutirwa umuti.

Tuyisenge Xavier yagize ati: "Umuntu yarazaga akamara amasaha nk’abiri cyangwa atatu, ariko ubungubu umuntu amara iminota micye [...] ayibona byihuta tugereranyije na mbere. Iyi sitasiyo hari byinshi yunganiyeho. Umuriro dufata hano uba ari 100% iba yuzuye ntabwo bajya batanga ibice."

Mugenzi we witwa Kabagema Oziel na we yunze mu rye, avuga ko igishimishije kuri izi sitasiyo nini ari uko aza agahita abona batiri atamaze umwanya munini, bigatuma n’akazi karushaho kugenda neza.

Mu gihe kitarenze icyumweru, hamaze gufungurwa sitasiyo zirimo iya Kanombe, Kimironko, Batsinda, ndetse n’iyo ku Kinamba igiye gufungurwa, aho imwe muri zo ifite ubushobozi bwo gushyira umuriro muri batiri 900 icyarimwe.

Izi sitasiyo nini zije zisanga izindi eshatu na zo zamaze gufungurwa ari zo iya Gikondo, iya Nyamirambo n’iri Sonatubes zifite ubushobozi bwo gushyira umuriro muri batiri ziri hagati ya 350 na 380 icyarimwe.

Si izi gusa, kuko hari gahunda yo gufungura n’izindi mu bice bya Kicukiro Niboye, Kicukiro Centre, ku Muhima ndetse na Gatsata.

Hari intego yo gufungura sitasiyo nini ziri hagati ya 10-15 mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu Ntara hari icyizere cyo kuzihageza mu gihe kitarambiranye cyane cyane mu mijyi yunganira Kigali.

Spiro Rwanda yafunguye indi sitasiyo nini iherereye Kimironko

Gahunda ihari ni uko nta mumotari uzongera kurenza iminota itanu ategereje batiri

Ni sitasiyo ifite ubushobozi bwo kongera umuriro muri batiri 900 icyarimwe

Akanyamuneza ni kose ku bamotari batwara moto za Spiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa