skol
fortebet

Sugira Ernest yahishuye impamvu amaze umwaka wose adakina ndetse n’icyo yifuza kurusha ibindi

Yanditswe: Sunday 11, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Sugira Ernest wongeye kugaragara mu bikorwa y’umupira w’amaguru, yatangaje icyari cyaratumye aba aretse umupira anavuga ko gukinira Amavubi biri mu byo akumbuye.

Sponsored Ad

Mu muhango wo kwerekana abakinnyi Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25 wabaye kuri uyu Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024, mu bakinnyi berekanywe, Kiyovu Sports yatunguranye yerekana rutahizamu Sugira Ernest wabiciye mu makipe yo mu Rwanda no hanze ya rwo.

Sugira Ernest wari umaze umwaka urenga nta wuzi niba yarahagaritse umupira w’amaguru, yavuze ko agihari ndetse ashimangira ko agifite inyota yo gutanga ibyishyimo mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Sugira Ernest yagize ati "Murakoze kumbaza icyo kibazo kiza. Icya mbere ndashima, icya kabiri nkashima Kiyovu Sports kuba yongeye kumpa amahirwe yo kongera kwerekana ko impano yanjye igihari, icya gatatu ni uko nasinye umwaka umwe muri Kiyovu Sports".

Sugira Ernest ubwo yabajijwe icyari cyaramuteye kumara igihe kirenga umwaka adakina, yavuze ko intandaro ya byose ari ibibazo yari yaragiranye n’ikipe yakiniraga.

Ati: "Ntakiba kidafite impamvu. Nagiranye ibibazo n’ikipe nakiniraga ndetse na Agent, ubwo byabaye ngombwa ko ntakomeza gukina, kandi umwaka w’imikino wari hagati. Byansabye kubanza kwicara ngo ibyo bibazo bibanze bikemuke.

Ubu byarakemutse, bampaye ibyangombwa byanjye, mba umukinnyi utagira ikipe, ubu namaze gusinyana na Kiyovu amasezerano y’umwaka umwe."

Nubwo Sugira Ernest yatunguranye yerekanwa mu bakinnyi ba Kiyovu Sports, mu minsi yashize yari yagaragaye ku myitozo ya AS Kigali, gusa birangira yangiwe gukora imyitozo.

Ati: "AS Kigali ni ikipe nakiniye ibihe bitandukanye, ndanayikunda cyane, nk’uko nabo bankunda. Biriya bintu ni byo byambayeho, nubwo ntabivugaho byinshi, ni byo byampesheje akazi muri Kiyovu Sports, mu buryo bumwe cyangwa ubundi".

Sugira Ernest aheruka mu kibuga muri 2022 ubwo yakiniraga Al Wahda yo Syria. Yakiniye amakipe atandukanye nka AS Muhanga, APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kugaruka mu mupira w’amaguru, yasezeranyije abakunzi ba ruhago ko ingingo nyamukuru imugaruye mu mupira w’amaguru, harimo kongera gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, kongera agatanga Ibyishyimo nkuko yitwa Rutahizamu w’abanyarwanda. Ati: "Urebye kugaruka mu Amavubi ni byo bya mbere byatumye nguma mu mupira w’amaguru".

Bimwe mu bitego yatsinze bitazibagirana mu Amavubi, harimo icyo yatsinze mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016, ubwo Amavubi yakinaga na DR Congo ndetse n’icyo yatsinze muri 2021 nanone mu mikino ya CHAN ubwo Amavubi yakinaga na Togo gituma Abanyarwanda bajya mu mihanda kubera ibyishimo, kandi byari muri ’Guma mu rugo’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa