skol
fortebet

Tariki ya 21 mata 1994 Umunsi Umuryango w’Abibumye wanzuye kugabanya ingabo zawo mu Rwanda Jenoside irimbanyije

Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Itariki ya 21 Mata by’umwihariko iyo mu 1994 ni imwe mu zizakomeza kwibukwa mu mateka kuko ari wo munsi Loni yafashe umwanzuro uteye isoni wo kugabanya ingabo zayo zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro Rwanda (MINUAR).

Sponsored Ad

Icyo gihe hasigara abasirikare 270 batashoboraga kugira icyo bakora imbere y’abicaga Abatutsi bazira uko bavutse.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, Dr. Bizimana Jean Damascène asobanura ko uwo mwazuro Loni yawufashe izi neza ko ku itariki 18-19 Mata 1994 Sindikubwabo Théodore wari Perezida w’inzibacyuho afatanyije n’abandi baminisitiri batandukanye, bari mu butumwa bwo gushishikariza ikorwa rya Jenoside aho Inkotanyi zari zitarabohora.

Abo baminisitiri bari bafatanyije uwo mugambi mubisha ku isonga harimo Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe, Karemera Édouard, Nyiramasuhuko Pauline, Mugenzi Justin na Niyitegeka Eliezer.

Harimo kandi abaminisitiri barimo Ntamabyariro Agnès, Ngirabatware Augustin, Ndindabahizi Emmanuel, Mbangura Daniel, Mugiraneza Prosper, Nzabonimana Callixte, Nsengiyumva Rafiki Hyacinthe n’abandi.

Ikindi Loni yari izi neza ni uko ku wa 19 Mata 1994 Perezida Sindikubwabo yayoboye inama mu Mujyi wa Butare agasaba ko Abatutsi bagomba kwicwa bose ndetse n’Umuhutu utabikoze bakamwica.

Icyo gihe Sindikubwabo yari yashyizeho Perefe Nsabimana Sylvain ngo ayobore Jenoside muri Butare kuko uwari uriho Dr. Habyarimana Jean Baptiste yari amaze kwicwa azira kwanga ko Abatutsi bicwa muri Butare.

Ikindi ni uko Loni yafashe uwo mwanzuro wo kugabanya ingabo zayo mu Rwanda izi neza ko ku matariki ya 18, 19 na 20 Mata 1994 Jenoside yari yakozwe ihitana Abatutsi barenga 60.000 b’i Simbi, i Mugombwa n’ahandi.

Na none ku itariki 21 Mata 1994 Jenoside yari yakozwe muri perefegitura za Byumba, Ruhengeri, Kibungo no muri Kigali Ngali.

Kuri iyo tariki ya 21 Mata 1994 Loni yafatiyeho uwo mwanzuro ugayitse kandi yari izi neza ko Radiyo Rwanda yakoze ikiganiro n’abanyapolitiki babi b’intagondwa z’Abahutu gikangurira kwihutisha Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ni ikiganiro cyari cyatumiwemo Karemera Édouard, Mbonampeka Stanislas, Nsengiyumva Rafiki Hyacinthe na Shingiro Mbonyumutwa cyiyoborwa na Bamwanga Jean Baptiste wari Umuyobozi w’Amakuru kuri Radiyo y’Igihugu.

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko icyakurikiye uwo mwazuro ugayitse wa Loni ari uko kuri iyo tariki Abatutsi hirya no hino mu gihugu bishwe ari benshi kuko hishwe abarenga 250.000 muri za perefegitura za Gitarama Ntongwe na Kinazi; i Butare mu mujyi ahitwa i Cyarwa, i Tumba, no mu i Rango no ku Gikongoro muri Murambi, Cyanika na Kaduha.

Mu yindi minsi yakurikiyeho guhera ku itariki 22 Mata 1994 Abatutsi na bwo bishwe ari benshi i Kansi, i Kibilizi, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, ku Kabutare ndetse nyuma i Ngoma n’i Ruhashya muri Butare n’i Nyanza muri Rusatira, Nyabinyenga na Gatagara baricwa.

Abatutsi kandi bakomeje kwicwa ku Kibuye muri Rubengera, ku Mubuga no mu Birambo, i Gisenyi muri Komini Rouge mu Bigogwe ndetse n’i Cyangugu muri Mibilizi, Nyarushishi, n’ahandi henshi mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa