Regis Kamugisha yasigaranye agahinda kenshi nyuma yo gushyingura mu irimbi rya Busanza umugore n’ abana be babiri baguye mu mpanuka yabereye I Shyorongi.
Uyu muryango we waguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu mu makoni ya Shyorongi. Kamugisha yari asanzwe yararokotse Jenoside wenyine iwabo.
Umugore we Seraphine Candida Itangishaka w’imyaka 33, abana be Orga Gwiza Kamugisha w’imyaka umunani na Ornella Teta Kamugisha waru ugiye kuzuza imyaka 10 ntibarokotse impanuka y’iyi modoka. Bari (…)
Regis Kamugisha yasigaranye agahinda kenshi nyuma yo gushyingura mu irimbi rya Busanza umugore n’ abana be babiri baguye mu mpanuka yabereye I Shyorongi.
Uyu muryango we waguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu mu makoni ya Shyorongi. Kamugisha yari asanzwe yararokotse Jenoside wenyine iwabo.
Umugore we Seraphine Candida Itangishaka w’imyaka 33, abana be Orga Gwiza Kamugisha w’imyaka umunani na Ornella Teta Kamugisha waru ugiye kuzuza imyaka 10 ntibarokotse impanuka y’iyi modoka. Bari bavuye i Musanze batashye aho bari batuye i Nyamirambo.
Ubusanzwe Regis Kamugisha yakoreraga mu karere ka Musanze nyuma aza koherezwa Nyaruguru gusigariraho umuntu, muri iyi minsi akaba yari yasubiye i Musanze kuhakorera maze umugore n’abana bajyayo kumusura, batashye bamusizeyo nibwo bahuye n’iyi mpanuka ibahitana bose.
Kubashyingura no kubaherekeza byari umubabaro ukomeye cyane ku nshuti n’abo mu miryango ya Kamugisha wapfakaye mu buryo buteye agahinda karenze.
Musaza wa Seraphine yavuze uburyo yababajwe cyane n’urupfu rw’abishywa be. Avuga ko yari asanzwe akunda kubazanira impano kandi n’ubu yari yazibaguriye kandi atarazibagezaho.
Uyu nyirarume w’aba bana impano yari yarabaguriye ariko atarazibagezaho nawe mu gahinda kenshi yazihaye se w’aba bana kuko ari we usigaye wo kuzakira.
Amafoto: Umuseke






Ibitekerezo
may God be with all the ways,
we’ll meet them once again in heaven.
where will no more sorrow.
may God be with all the ways,
we’ll meet them once again in heaven.
where will no more sorrow.
Komeraweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeehhhhhh, Kamugisha nti Komeraaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa, Ndababaye.
Komera cyane aha Imana yo nyone niyo izaguha imbaraga zo kubyakira.
Komera Kamugisha, Imana igukomeze iguhe ukwihangana nkukwa Yobu, nubibasha ujye usoma iriya nkuru Ya Yobu Izagufasha. Ihangane Imana irakuzi.
Anmdika Igitekerezo Hanoiimana ikomeze ikurinde wihanganire ibyakubayehi nikwisi imera
Iman ibakire mubayo kdi dis uwo mupapa akomere
Birenze ukwemera! Mana ihanganishe uyumu papa usigaye wenyine
ark mana nkibi koko ubyemerera iki gusa ntakibaho kidafite impamvu regis umuhe umutima ukomeye kuko ntamwana wumuntu wabasha kumukomeza
Andika Igitekerezo Hano
Ayweeee wihangane muvandi gusa umuntu ntiyabona ukwabivuga Mana ndakwinginze unsure umutima wuyu muvandimwe
Yihangane kubivuga biragoye usibye amarira agahinda numubabaro imana ibacyire mubayo kd ubasigaye tuzabazirikana
ni agahinda gusa kubona icyo umuntu avuga biragoye ndetse twanibaza byinshi ariko Imana yo mwijuru niyo izi impamvu. inshuti, abavandimwe abaturanyi ubu nibwo uyu mubyeyi abakeneye ngo mu mube hafi mu mukomeze abashe kugira ibyiringiro. kuko ngo nubwo igiti cyatemwa cyakongera kigashibuka kikera imbuto nk’izambere. Imana ibakire mu bayo. Kamugisha humura iyakurinze cyagihe abawe bashiraga nubu ukaba utajyanye n’umuryango wawe iracyagufiteho umugambi.
Mana fasha abasigaye babyakire gusa biragoye nukuri mube hafi!
So speechless gusa Imana yo mwijuru ibakire kandi ikomeze kamugisha.Rip
imana ikomeze ikurinde kandi ikwihanganishe.
imana ikomeze ikurinde kandi ikwihanganishe.
Yoooo Mana weee!! Ukomeze Kanamugisha kuko ntiyorohewe.
Gusa Mana uratangaje,!!!
Speechless...
Mbega agahinda weeeeee! Imana ikomeze uyu mwene data! Kdi natwe itubashishe kwitegura kuko tutazi umunsi cg igihe tuzavira mumubiri!
Imana igukomeze Regis we knd mugitondo cyumuzuko tuzababona humura
Imana igukomeze Regis we knd mugitondo cyumuzuko tuzababona humura