Tito Rutaremara, yagaragaje ko abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye guhitamo gucecekana ubwo burozi bifitemo
Yanditswe: Saturday 12, Apr 2025

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yagaragaje ko abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye guhitamo kwicecekera ngo bataroga abandi.
Yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda ubwo abayobozi mu Itorero rya ADEPR, basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bakunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguwe.
Tito Rutaremara yagaragaje ko intambwe imaze guterwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda ikomeye.
Ati “Tekereza uwaza mu rusengero akavuga ngo iyi Leta y’Abatutsi nayanze. Ese hari uwatinyuka? Ni yo abifite mu mutwe, araceceka. Akavuga ngo ni ko Leta zimera. Ubwo ntabivuze, uko ni ko sosiyete igenda ihinduka.”
Yongeyeho ati “We niba atarahinduka, yahinduka igice, yahinduka kimwe cya kabiri, yahinduka 20%, n’iyo ashatse kubyigisha umwana we yaramaze kugera mu mashuri yisumbuye, uwo mwana aba atangiye kugira ibyo ashidikanyaho kandi uwo mubyeyi atinya kubyigisha umwana muto kuko aba atinya ko yazabivuga ku bandi ubwo akamenyekana.”
Yavuze ko intego u Rwanda rufite ari ukwigisha urubyiruko ku bubi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza ubwo irandurwa burundu.
Yerekanye ko aho u Rwanda rugeze ari heza kuko nta muntu ugitinyuka gusohora amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu kanwa ke ahubwo benshi bahitamo gupfana ubwo burozi.
Ati “Ubu ntawakwihandagaza muri iyi Leta, avuge ngo Abatutsi muragashira, ubundi byaravugwaga cyangwa ngo avuge ngo Abahutu muri abicanyi muragashira, ntawabikora. Ni yo abifite mu mutima araceceka, kandi iyo acecetse biba bivuye abandi yajyaga kuroga.”
Yakomeje ati “Ntawe ugitinyuka kujya kuroga, ni yo abufite arabupfana. Ni yo ntambwe nini twateye, ufite uburozi arabupfana.”
Yagaragaje ko nubwo hari ahajya hagaragara ibikorwa bike by’ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino mu gihugu aba ari bike bitavuze ko biri mu Banyarwanda bose.
Yashimangiye ko hatewe intambwe ikomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ko hazakomeza gushyirwamo imbaraga mu kubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri.
Yasabye abanyamadini kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane ko hari bamwe muri bagenzi babo bijanditse muri jenoside bikagera n’aho ubwicanyi bukorerwa mu nzu zisengerwamo.
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko kuba Jenoside yarakorewe no mu nsengero, ababikoze bakojeje Imana isoni.
Ati “Abantu bahungiye ku nsengero, muri za kiliziya, mu nzu zisengerwamo bumva ko nta kibi cyahabera ariko bahageze ntibabona icyo batekerezaga. Birababaje ku itorero no ku Mana ubwayo kuko abantu bayikojeje isoni. Imana bayikojeje isoni kuko uwahungiye ku rusengero yumvaga ahungiye mu biganza by’Imana kandi abantu Imana yahasize nibo bagombaga kugaragaza ko abahahungiye bari mu biganza byiza. Ikibabaje ni uko gutsindwa kwabayeho abantu batigeze bahagarara no muri rya jambo ryo kuvuga ngo nta kibi gikwiye kubera mu nzu y’Imana.”
Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero ryongeye kugira uruhare mu rugendo rw’isanamitima, kwigisha, gusaba imbabazi no kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.
Pasiteri Ndayizeye yagaragaje ko ubu hari gushyirwa imbaraga mu guhangana n’abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *