skol

Twatangiye kubona impinduka - Minisitiri Dr. Bizimana ku musaruro w’inyigisho zihabwa abari bafungiye Jenoside

Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko abahawe amahugurwa y’abasigaje igihe gito ngo barangize ibihano ku byaha bya Jenoside iyo bageze mu miryango bitwara neza mu gihe abatarayahawe bageraga mu miryango bakigunga abandi bagasubira mu macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yabitangarije mu Igororero rya Nyamasheke ku wa 13 Gashyantare 2026, mu gikorwa cyo gusoza icyiciro cya gatandatu cy’amahugurwa y’abafungiye ibyaha bya Jenoside basigaje munsi y’amezi atandatu ngo basubire mu miryango yabo.

Minisitiri Dr. Bizimana yababwiye ko bakwiye kumva ko ibihano bahawe byaturutse ku mahitamo mabi bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakumvira Leta mbi yari ishyigikiye itotezwa n’iyicwa ry’Abatutsi.

Ati "Ubutumwa tubaha ni ukwakira ko igihano bakirangije, bakakira amasomo bahawe, bakajya mu muryango nyarwanda, baje kubaka Ndi Umunyarwanda, baje kuba Abanyarwanda batakigendera ku irondakoko, ivangura, amacakubiri, n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Turabasaba kuba Abanyarwanda bavugisha ukuri ku mateka, kuko ni amateka ya Jenoside bakoze, batakorewe".

Yavuze ko hari impinduka nyinshi mu bataha barahawe aya mahugurwa kuko basobanurirwa aho igihugu kigeze, bakanahuzwa n’imiryango yabo mbere y’uko bataha.

Ati "Twabonye impinduka kuko ni gake mu bakoze aya mahugurwa habonekamo abakora isubiracyaha. Mu batarigeze bayakora, hagiye habonekamo abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi, yasabye abahuguwe kwirinda gusubira mu byaha.

Kuri iyi nshuro abo mu miryango y’abahawe aya mahugurwa bitabiriye igikorwa cyo kuyasoza no kubashyikiriza impamyabumenyi.

Iyakaremye Pacifique wo mu Karere ka Nyamasheke, ufite se wakatiwe imyaka 19 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye IGIHE ko yabanje kugira ipfunwe n’isoni zo kuba avuka ku mubyeyi wakoze Jenoside.

Ati “Abana bafite ababyeyi bakoze Jenoside icyo tubifuzaho ni impanuro za kibyeyi, no kutazagera mu rugo ngo bigunge”.

Twagiramungu Jean Baptiste urangije igifungo cy’imyaka 30, yashimye Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo guhugura abasigaje igihe gito ngo barangize ibihano ku byaha bya Jenoside yizeza igihugu, n’umuryango we ko yahindutse.

Ati "Iminsi tumaze aha ntabwo izaba imfabusa. Ubumwe bw’Abanyarwanda bwarasenyutse ariko bugeze kure bwubakwa ntabwo tuzatuma bwongera gusenyuka. Intero ni Ndi Umunyarwanda, ntabwo tuzabatenguha”.

Musabyimana Jean yavuze ko agiye gutanga umusanzu we mu kunyomoza abasebya Perezida w’u Rwanda.

Ati “Amateka turayazi, ikoranabuhanga tugiye kuryiga, tuzayabasobanurira abayagoreka, tunahangane n’abatuka Perezida Kagame”.

Icyiciro cya gatandatu cyitabiriwe n’abagera kuri 654 barimo 165 bahise bataha kuko umunsi wo kuyasoza wageze bararangije igihano.

Abayobozi bitabiriye igikorwa cyo gusoza amahugurwa ya Ndi Umunyarwanda ahabwa abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside basabye abagorowe kutazasubira mu byaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa