U Burusiya bwaburiye Trump wabusabye kumvikana na Ukraine bwangu
Yanditswe: Tuesday 29, Jul 2025
Visi Perezida w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, Dmitry Medvedev, yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wasabye igihugu cyabo kumvikana bwangu na Ukraine, avuga ko aya magambo ari intambwe igana ku ntambara.
Mu byumweru bibiri bishize, Trump yari yahaye Putin iminsi 50 yo kuba yamaze kumvikana na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, bagahagarika intambara imaze imyaka itatu, bitaba ibyo agafatira u Burusiya ibihano by’ubukungu.
Ku wa 28 Nyakanga 2025, ubwo yahuriraga na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, muri Scotland, Trump yavuze ko igihe ntarengwa yahaye Putin yakigabanyije, akigeza ku minsi 10 cyangwa 12.
Yagize ati “Ngiye gushyiraho igihe ntarengwa gishya cy’iminsi 10 cyangwa 12 guhera uyu munsi. Nta mpamvu yo gutegereza. Nshaka kuba umunyabuntu ariko tubona nta kijya mbere.”
Ku mugoroba wo ku wa 28 Nyakanga, Medvedev yatangaje ko mu gihe Trump akina umukino w’igihe ntarengwa, akwiye kwibuka ko u Burusiya atari Israel cyangwa se Iran.
Ati “U Burusiya si Israel cyangwa Iran. Buri gihe ntarengwa gishya cyateza ikibazo kandi ni intambwe igana ku ntambara. Si iy’u Burusiya na Ukraine ahubwo n’igihugu cye. Ntunyure mu nzira ya Joe w’umunyabitotsi.”
“Joe w’umunyabitotsi” uvugwa ni Joe Biden wayoboye Amerika kuva mu 2021 kugeza mu 2025. Medvedev n’abandi bayobozi bo mu Burusiya bamaganye bikomeye ubutegetsi bwe kuko yari yarashyize imbaraga mu gufasha Ukraine kugira ngo itsinde iyi ntambara.
Mu gihe Trump ashyiraho ibihe ntarengwa, Ukraine n’u Burusiya bikomeje imirwano mu bice bitandukanye, byifashishije intwaro z’ubwoko bwinshi, cyane cyane indege zitagira abapilote.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *