Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yatangaje ko u Rwanda rugiye kugirana imikoranire n’Ikigo gicunga Ingoro ndangamurage cyo mu Bushinwa, mu gucunga no kubungabunga Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda yo ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi.
Yabitangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026.
Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko bikubiye mu mushinga mugari uteganyijwe gukorwa mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse amasezerano y’imikoranire akaba yaramaze gushyirwaho umukono.
Ati “Nubwo tutaragera ku mwanzuro, ku birebana n’imicungire y’ingoro ndangamuco turi kuganira n’abafatanyabikorwa bo mu Bushinwa kugira ngo turebe ko hari ubufatanye twagirana, tunashingiye ku bumenyi bafite ariko tunashingiye ku bushobozi bw’imari bashobora kuduha.”
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb Masozera Robert, yagaragaje ko mu mushinga wo kubaka ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo kwibohora yo ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, bagiye kuwufatanya n’ingoro ndangamurage yo mu Bushinwa ishinzwe kubungabunga amateka y’impinduramatwara yayo.
Ati “Bazadufasha ku cyiciro twari tugezemo cyo gushyira imurika mu nzu ihari. Kubera inararibonye Abashinwa bafite n’aho bamaze [kugera], ibyo tumaze kumvikanaho ko bazadufasha ni ugushyiramo iryo murika. Amasezerano y’ubufatanye yarasinywe.”
Yasobanuye ko hari itsinda ry’Abashinwa bazaza mu Rwanda muri Kamena 2026, mu gufasha u Rwanda gukora inyigo neza izakenerwa akaba ari na yo izagaragariza impande zombi ibikenewe byaba mu buryo bw’imari n’ikoranabuhanga.
Ati “Iriya ngoro bashakaga kongeramo imikoreshereze y’ikoranabuhanga cyane, ubwo rero twavuga ko bikiri muri icyo cyiciro cyo kuzakora inyigo. Bo [Abashinwa] bavuga ko ari umushinga ushobora kuzatwara umwaka umwe cyangwa ibiri.”
Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mukindi, Umudugudu wa Nyakabungo.
Iyi ngoro iherereye ahari ibiro bya FPR Inkotanyi, irimo n’indake ya Perezida Paul Kagame ikoze mu nyuguti ya L, yakoreshaga mu gutanga amabwiriza igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu hagati yo mu 1990-1994 no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanifashishwaga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *