U Rwanda mu nzira yo gukoresha ‘AI’ mu gusuzuma abarwayi no kubagenera imiti
Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha serivisi z’ubuvuzi, u Rwanda rwatangiye igerageza kuri ‘application’ ikoresha Ubwenge Buhangano (AI) izajya ifasha abaganga gusuzuma abarwayi no kubafasha gufata ibyemezo byihuse ku muti bagomba gutanga.
Iryo gerageza rikubiye mu mushinga Guverinoma y’u Rwanda ihuriyeho na Bill Foundation na OpenAI wiswe Horizon 1000.
Horizo 1000 iri kugeragerezwa mu Rwanda kandi ni naho izatangirizwa igerageza nirigenda neza ariko izagera n’ahandi muri Afurika. Biteganyijwe ko mu gihe igerageza ryaba rigenze neza Horizon 1000 izagera ku mavuriro 1000 mu bihugu bya Afurika bitarenze mu 2028.
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubuzima, Muhire Andrew, yabwiye RFI ko uwo mushinga umaze imyaka ibiri ugeragerezwa mu mavuriro hafi 50 yo mu Rwanda.
Yakomeje agaragaza ko ishoramari ryawushowemo nugenda neza rizatanga umusaruro wo kunganira abaganga ariko ko iryo koranabuhanga ritazabasimbura abaganga.
Ati “Gates Foundation na OpenAI y’Abanyamerika bawushoyemo miliyari 50$. Uyu mushinga ugamije kwihutisha imitangire ya serivisi z’ubuvuzi no kuzinoza kurushaho ariko [iryo koranabuhanga] ntirije gusimbura icyemezo umuganga asanzwe afata nk’umuntu.”
Iyo ‘application’ izajya yunganira umuganga cyangwa umuforomo mu gihe ari gusuzuma umurwayi aho izajya itega amatwi uko umurwayi asobanura uburwayi bwe ndetse ikabyandika.
Mu gihe ibyo bizajya biba birangiye izajya ifasha umuganga gufata icyemezo mu buryo bwihuse cy’umuti ugomba gutangwa nk’igihe umuganga yari agiye gufata umwanya wo gusesengura ayo makuru.
Iryo koranabuhanga kandi rizaba rifite ubushobozi bwo kumenya niba ibimenyetso umurwayi afite harimo iby’impuruza bikenewe ibyemezo byihuse no guhabwa ubuvuzi bwisumbuyeho, bityo bifashe mu kuba yahita abuhabwa hatabayeho kubanza kugerageza imiti y’ibanze.
Iryo koranabuhanga nirishoboka, ryitezweho gufasha u Rwanda mu kibazo cy’abatanga serivisi z’ubuvuzi badahagije dore ko umuganga umwe yita ku barwayi 1000 mu gihe Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (OMS) riteganya ko abaganga bane ari bo bagomba kwita ku barwayi 1000.
Iryo koranabuhanga kandi rizaba rishobora gukora hadakenewe internet kuko mu mavuriro cyane cyane ayo mu cyaro hamwe iba idakora neza. Gusa imbogamizi muri iryo gerageza ni uko iyo ‘application’ yubatse mu Cyongereza mu gihe 75% by’Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda.
Ariko, iyo mbogamizi na yo iri mu zigomba gukorwaho kugira ngo abarwayi babe bisuzumisha nk’uko basanzwe babikora iryo koranabuhanga ribashe kubyumva.
Nyuma y’uko muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, isesengura ryakozwe ryagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *