Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugeze ku rwego rushimishije kandi ko hari indi ntera ikomeye ugikomeje kugeraho nyuma y’imyaka 64 ibihugu byombi bifitanye ubufatanye.
Yasobanuye ko ubu bufatanye bwagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’inzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’udushya, umutekano ndetse n’izindi gahunda zifitiye abaturage akamaro.
Ibi yabivugiye mu birori byo kwizihiza imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge, byabereye muri Ambasade yayo i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane.
Mu ijambo rye, Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko umubano hagati y’ibihugu byombi wagize uruhare mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda no guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Yagaragaje kandi ko hazaza h’ubu bufatanye hitezweho byinshi, kuko amahirwe yo gukomeza gukorana ari menshi kandi ashobora kubyara inyungu zirambye ku mpande zombi.
Yanagarutse ku ruhare rw’amasosiyete y’Abanyamerika akorera mu Rwanda, avuga ko akomeje gushora imari mu mishinga itandukanye. Yatanze urugero rwa Trinity Metals, ikigo gikora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo na tungsten, kikaba cyaratangiye kohereza umusaruro wacyo ku isoko rya Amerika. Yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye kandi ishimishije mu rwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Trinity Metals yashinzwe mu mwaka wa 2022 nyuma yo guhuza ibirombe bya Nyakabingo, Rutongo na Musha. Kuri ubu iki kigo kiri gushyira mu bikorwa gahunda y’ishoramari rirenga miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika mu gihe cy’imyaka itatu, hagamijwe kongera umusaruro no kuvugurura ibikorwa byo gutunganya amabuye y’agaciro.
Muri uwo mushinga harimo kubaka uruganda rugezweho ruzashobora gutunganya toni 60 z’amabuye y’agaciro mu isaha imwe, rukaba ruteganyijwe kuzura mbere y’umwaka wa 2027. Byongeye kandi, mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage batuye hafi y’ibirombe, iki kigo cyubatse Gare ya Shyorongi yatwaye amafaranga arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ku ruhare rwa Amerika mu gushakira amahoro akarere, cyane cyane mu mishyikirano ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yagaragaje ko u Rwanda rwizeye ko Amerika ishobora gukomeza kugira uruhare rwiza mu gufasha impande zombi kugera ku mahoro arambye, binyuze mu buhuza bukorwa mu buryo buboneye kandi butabogamye.
Yasoje agaragaza ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Amerika bukomeje kwaguka, kandi ko impande zombi zifite amahirwe menshi yo gukomeza guteza imbere umubano uzafasha abaturage b’ibihugu byombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *