skol

U Rwanda ntiruzongera gusaba M23 kurekura ibice nyuma y’ibyabaye i Walikare - Min. Nduhungirehe

Yanditswe: Thursday 11, Dec 2025

featured-image

Mu ijoro ryo ku wa 9 Ukuboza 2025, hamaze gusakara inkuru y’uko umujyi wa Uvira wafashwe na AFC/M23, ibihugu by’i Burayi na Amerika ya Ruguru byasohoye itangazo riyobya uburari, rigereka intambara ku Rwanda nyamara rutari mu mpande zirwana.

Min. Nduhungirehe yavuze ko “Igitangaje muri iryo tangazo nta hantu na hamwe ushobora gusoma bavuga ibyo bitero by’indege bya guverinoma ya Congo kandi na bo ubwabo banabyemera na ba Ambasaderi babo. Bagiye bavuga ko bazabwira Bujumbura na Kinshasa, iby’ibyo bibazo. Hari icyo kibazo batavuze nta n’ahantu na hamwe ushobora iby’ingabo z’u Burundi n’ibyo zikora muri Kivu y’Amajyepfo.”

Ati “Kuba iryo tangazo rivuga M23 , rikavuga u Rwanda ni itangazo ritari rikwiye guhabwa agaciro kuko ni itangazo ridahuye n’ukuri kw’ibirimo kuba mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ridahuye n’ibyo bo ubwabo bemera kuko abo bose nta n’umwe uvuyemo bemera ko ibyo bitero by’indege ari ikibazo. Ibyo na byo tuzabibabaza tubabaze impamvu basohora itangazo ridahuye n’ukuri, kandi ridahuye n’ibyo ubwabo bemera kandi banatubwira.”

Nduhungirehe yavuze ko mu 2024, ubwo M23 yari yarafashe Teritwari ya Walikare, amahanga yasabye u Rwanda kumvisha uyu mutwe ko warekura ibyo bice, urabyemera ariko nyuma ubutegetsi bwa Congo buhiga bukware abantu bose bishimiye ko hafashwe na M23 burabica.

Ati “Badusabye gusaba abantu kuva muri teritwari bari barimo ariko abagiyemo bakora ibyaha by’intambara byo kwica abasivili ngo kuko bashyigikiye M23. Ubu ngubu rero kongera kudusaba ibintu nk’ibyo urumva ko bidashoboka kuko twe tudashobora kongera kugira uwo mutwaro wo gusaba abantu kuva ahantu kugira ngo abaturage bari aho hantu baze kwibasirwa n’ingabo za FARDC, na FDLR na Wazalendo.”

Nduhungirehe yasobanuye ko amahanga adakwiye gukomeza kuvanga ikibazo cy’u Rwanda na RDC n’imirwano ya FRDC n’ihuriro bafatanya hamwe na AFC/M23.

Ati “Nibabanze basabe ingabo zirenga ibihumbi 20 ziri hariya zibasira Abanyamulenge zikabagota, zikabicisha inzara. Niba ayo mahanga ashaka amahoro nasabe izo ngabo z’Abarundi n’iza Congo kureka ibyo bitero byo mu kirere by’izo ndege n’izo drone kuko ari byo bituma uwo mutwe wa M23 usubiza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa