Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira Inama ya 26 y’abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango ugamije kurwanya iyezandonke muri Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo (ESAAMLG).
Ni inama iteganjijwe kuba kuva ku itariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2026.
Iyi nama izamara icyumweru izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira uburyo bunoze bwo kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’intwaro.”
Mu itangazo MINECOFIN yashyize hanze yagize iti “Iyi nama ni urubuga rukomeye rwo kurushaho kunoza ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu kurwanya iyezandonke, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano n’imari”.
Muri gahunda y’izi nama hazaba harimo inama ya 52 y’Itsinda ry’Abayobozi Bakuru, inama ya 26 y’Inama y’Abaminisitiri, ndetse n’inama ya 9 y’Ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera (PPSD).
Hazanakorwa kandi inama z’amatsinda akora ku bibazo birebana na tekiniki, ibiganiro hagati y’ibihugu, ndetse n’ibindi bikorwa bizahuza abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’abandi bafite uruhare mu kurwanya ibyaha byerekeye imari.
Izi nama zizahuza abayobozi bakuru b’ingeri zinyuranye barimo ba Minisitiri, abayobozi b’ibigo bishinzwe ubutasi mu by’imari (FIUs) n’abandi bayobozi bakuru baturutse mu bihugu 22 bigize ESAAMLG.
Abandi bazitabira barimo abahagarariye Itsinda rishinzwe Ibikorwa by’Imari (FATF), indorerezi n’abafatanyabikorwa bazaturuka mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ahandi nko muri Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, COMESA, SADC n’andi mashyirahamwe mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abandi baturutse mu Rwanda.
Kwakira iyi nama ya ESAAMLG 2026 bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere ubunyangamugayo n’umutekano mu rwego rw’imari, no gukomeza ubufatanye n’ibindi bihugu byo mu karere.
Inama ya ESAAMLG iheruka yabereye i Arusha, muri Tanzaniya muri uyu mwaka muri Werurwe 2026.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *