skol

U Rwanda rumaze kohereza ingabo ibihumbi 80 mu butumwa bw’amahoro-Minisitiri Marizamunda

Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025

featured-image

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yatangeje ko kuva u Rwanda rwakohereza ingabo i Darfur mu 2004, rumaze kohereza ingabo zirenga ibihumbi 80 mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.

Yavuze ko ibyo byatumye ubu u Rwanda rubarwa nk’igihugu cya kabiri ku Isi mu gutanga abasirikare n’abapolisi benshi mu butumwa bwa Loni, rukaba urwa mbere muri Afurika.

Yabigarutseho ubwo yari yitabiriye inama izwi nka Beijing Xiangshan Forum, inama mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’umutekano ibera i Beijing mu Bushinwa.

Minisitiri Marizamunda yari mu kiganiro cyagarukaga ku kubungabunga amahoro binyuze mu biganiro, aho yagaragaje icyo u Rwanda rutekereza ku bijyanye no gukemura amakimbirane amaze igihe ayogoza Afurika.

Minisitiri Marizamunda yabwiye abari bateraniye i Beijing ko u Rwanda runafasha mu kugarura amahoro binyuze mu masezerano y’ibihugu bibiri, agaruka ku bufasha buri guhabwa Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Rumaze koherezayo ingabo zirenga 6000 mu guhangana n’iterabwoba no kurinda abaturage.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko Afurika bikeneye kubaka amahoro binyuze mu biganiro, ubufatanye ndetse n’uburyo bugamije ibisubizo bugizwemo uruhare n’Abanyafurika bugamije gukemura ibibazo bya Afurika.

Yibukije uburyo ibibazo Afurika ifite byose bikomoka mu bukoloni, cyane ku mipaka yaciwe n’ibihugu byo mu Burayi ubwo byari mu Nama y’i Berlin yabaye mu 1885 bigabije kwigabanya Afurika. Ni imipaka yaciwe nta kintu bishingiyeho.

Yibukije ko ubuyobobozi bujegajega n’icyizere gike hagati y’ibihugu n’abaturage na byo bifite uruhare runini mu mutekano muke, imitwe y’itwaje intwaro n’ibyihebe bigafatirana icyo cyuho mu guteza ibyago.

Yavuze ko “Afurika yabaye izingiro ry’iterabwoba mpuzamahanga”, agaragaza ko kurirwanya hisunzwe uburyo bwa gisirikare bidahagije, ahubwo amahoro arambye yagerwaho biturutse ku buyobozi budaheza, ubutabera bunoze, amahirwe atandukanye ndetse no kubakira ubushobozi urubyiruko.

Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubungabunga amahoro mu karere binyuze mu kwisunga ubutabera, ibiganiro no kwifashisha uburyo butanga ibisubizo bwa Afurika bwagenewe gihangana n’ibibazo bya Afurika.

Ati “Amahoro ntabwo ari ukuba nta ntambara zihari ahubwo ni ukwimakaza ubutabera, kubahana n’ibiganiro.”

Mu minsi ishize u Rwanda rwasinyanye amasezerano mu by’umutekano n’u Bushinwa agamije guteza imbere inzego za gisirikare ku mpande zombi.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yagaragaje uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku Isi

U Rwanda n’u Bushinwa byashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere inzego za gisirikare mu bihugu byombi

U Rwanda n’u Bushinwa byinjiye mu bufatanye bushya mu bya gisirikare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa