skol
fortebet

U Rwanda rusobanukiwe impamvu yo gukora ishoramari mu ngeri zitandukanye – RDB

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 14, May 2026

U Rwanda rusobanukiwe impamvu yo gukora ishoramari mu ngeri zitandukanye – RDB

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ko u Rwanda rwamenye impamvu yo gukora ishoramari mu ngeri zitandukanye, kuko bifasha abashoramari kumenya aho bashora imari mu Rwanda, kandi bitanga amahirwe yo gukora bakunguka kandi bakagura bakagera no ku isoko no kugera ku isoko ryo hanze y’u Rwanda.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum), kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026.

Yagize ati: “Urugendo rwacu rw’iterambere rudusaba gutekereza birenze uko igihugu kingana mu buso, ahubwo rwubakiye ku gufungura amarembo no kwihuza n’abadufasha guha serivisi isoko ryagutse, Abanyarwanda gusa ahubwo no mu Karere kose ndetse n’Umugabane.”

Yasobanuye kandi ko ubukungu bw’Isi buhinduka vuba vuba, hari byinshi bihinduka ariko hakwiye kutirengagizwa amahirwe Abanyafurika babibonamo.

Asti: “Ubukungu bw’Isi burahinduka vuba. Imari irakenewe cyane, inkunga irarushaho guhenda cyane, Uruhererekane rurimo kuvugurura, kandi ikoranabuhanga rirazana impinduka muri buri rwego. Muri icyo gihe, amahirwe y’abaturage muri Afurika ntaashobora kwirengagizwa, abaturage bakiri bato n’abakuze, imijyi igenda yiyongera ari ko n’ibikenerwa byiyongera n’abakozi ni byo bizagena imisusire y’ubukungu bw’Isi mu myaka iri imbere.

Ikibazo ni uguhindura ubu bushobozi mu buryo bufatika, bisobanuye kubaka amasosiyete ahangana, amasoko akomeye, ibikorwa remezo bihamye, imari itanga umusaruro mwinshi, n’imbuga zambukiranya imipaka zituma byoroha gushora imari, gucuruza no kwaguka bikagera hirya no hino ku mugabane.

Yakomeje asobanura ko bisaba ubufatanye hagati ya za Leta n’abikorera. Ati: “Bisobanura ko za Leta n’abikorera bakorana mu buryo butandukanye, Leta zishyiraho uburyo bwo guteganya no kugabanya amakimbirane, noneho abikorera bagashora imari, bagahanga udushya, kandi bagafasha mu kubaka ibyo Afurika ikeneye.”

Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum) yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 izasoza ejo ku wa Gatanu ku ya 15 Gicurasi 2026, ikaba yahurije hamwe abayobozi b’ibigo barenga 1,000 n’abakuru b’ibihugu batandatu. Iyi nama ihuza abantu barenga 2,800 baturutse mu bihugu 75, bafite intego yo kuganira ku ishoramari, ubukungu, n’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa