Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda yo guhagarika ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefone igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku ikoranabuhanga rigezweho rizatanga internet yihuta, ihamye kandi igere ku Banyarwanda benshi.
Ni icyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) kuri uyu wa Kabiri
MINICT yatangaje ko ihagarikwa ry’umuyoboro wa 3G mu gihugu hose riteganyijwe ku wa 30 Kamena 2027, rikazakurikirwa no guhagarika burundu 2G nyuma y’isuzuma rizareba niba igihugu cyiteguye.
Iyi gahunda iri mu rugendo rwo kuvugurura ibikorwaremezo by’itumanaho mu Rwanda, aho imiyoboro ya kera ya 2G na 3G izasimburwa n’ikoranabuhanga rya 4G ndetse n’irya 5G rikomeje kwaguka.
MINICT yavuze ko guhagarika iyi miyoboro bizafasha kongera ubushobozi bw’imiyoboro ikoreshwa ubu mu gutanga serivisi zigezweho, bigatuma abatanga serivisi z’itumanaho bashobora gushora imari mu kwagura no kunoza 4G na 5G mu gihugu hose.
Ku bakoresha telefone, iyi mpinduka izazana internet yihuta, guhamagara bifite ireme kurushaho, kugabanya imihagararire y’imiyoboro ndetse no koroshya kubona serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga zirimo serivisi z’imari kuri telefone, serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburezi ndetse n’ubuzima.
MINICT n’Urwego ngenzuramikorere RURA ni byo bigo birimo gukurikirana iyi gahunda hamwe n’abatanga serivisi z’itumanaho, inzego za Leta, abikorera ndetse n’abaturage.
Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizashingira ku bipimo byemejwe birimo kuba 4G igera mu gihugu hose kandi ifite ireme, kuba guhamagara, ubutumwa bugufi, serivisi z’amafaranga kuri telefoni ndetse n’iz’ubutabazi zikomeza gukora nta nkomyi.
Harimo kandi kwimura serivisi zishingiye kuri USSD, 2G cyangwa 3G zikajya ku ikoranabuhanga rishya, ndetse no kubaka ubushobozi bw’abakoresha kugira ngo abakeneye guhindura ibikoresho byabo babashe kubikora.
MINICT yatangaje ko mu mwaka wa 2026 hazakorwa igerageza ryo guhagarika bimwe mu bice by’iyi miyoboro, mbere y’uko 3G ihagarikwa ku rwego rw’igihugu mu 2027, mu gihe hazaba hakomeje no kwagura umuyoboro wa 4G no gukurikirana uko iyi gahunda igenda.
Abakoresha telefone basabwe kugenzura niba telefone zabo na SIM Card byakira 4G. Urugero, abakoresha MTN bashobora gukanda 4561# kugira ngo barebe niba SIM yabo ikoresha 3G cyangwa 4G, mu gihe abakoresha Airtel bashobora gukanda 2555*4# kugira ngo babigenzure.
Abatanga serivisi z’itumanaho bazamenyesha abakiliya bashobora gukenera guhindura telefone cyangwa SIM kugira ngo bakomeze kubona serivisi nta kibazo.
MINICT yasabye kandi ibigo n’inzego bikoresha sisitemu zishingiye kuri 2G cyangwa 3G, zirimo serivisi z’imari kuri telefone, serivisi z’amashanyarazi, gutwara abantu n’ibintu, ubuzima, umutekano rusange na serivisi za Leta, gutangira gutegura uko bazimukira ku ikoranabuhanga rishya.
Iyi gahunda ni indi ntambwe mu rugendo rw’u Rwanda rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no kongera uburyo abaturage babona serivisi zinoze zishingiye ku miyoboro y’itumanaho igezweho.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *