skol
fortebet

U Rwanda ruzakoresha Miliyari 580Frw mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025

Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Miliyari 580 Frw zigiye gukoreshwa mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nk’imwe mu nkingi ya mwamba u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa, kugira ngo mu 2030 ruzabe rwarageze ku ntego yarwo yo kugabanya byibuze 38% by’imyuka yose rwohereza mu kirere, bingana na toni miliyoni 4,6.

Sponsored Ad

Ibikorwa bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe byihariye 10% by’ingengo y’imari ya 2024/2025 yose.

Ni amafaranga azakoreshwa binyuze muri minisiteri zitandukanye. Ni ukuvuga ko buri minisiteri cyangwa urwego rwa leta runaka mu ngengo y’imari rwagenewe, harimo n’amafaranga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe.

Nibura 43% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 y’ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bizakoreshwa mu bigabanya ingaruka zayo.

Ni mu gihe 20% izakoreshwa mu bikorwa bigabanya imyuka ihumanya ikirere na ho 37% akoreshwe mu bikorwa bigabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibyuka bihumanya ikirere icyarimwe.

Bimwe mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nko mu buhinzi, harimo uburyo bwo kubungabunga umusaruro, kwimakaza imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ibijyanye no kuhira, kugarura ubutaka bwangirijwe n’isuri no gukoresha ingufu zitangiza.

Harimo kandi nko gukomeza gukora amaterasi y’indinganire, gutera ibiti bihinganwa n’imyaka, kunoza ibijyanye no kuhira n’ibindi.

Mu buhinzi hari kandi icyo guhangana n’ingaruka zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe, byahariwe 94% by’ingengo y’imari yose yagenewe iyo mirimo mu gihe 6% ari ko kagenewe ibijyanye no gurwanya ibiteza imihindagurikire y’ibihe.

Mu mirimo yo kugeza amazi meza ku baturage ndetse no kwimakaza isuku n’isukura, amafaranga yagenewe kurwanya ihindagurika ry’ibihe, 58% byayo bizifashishwa mu gushyiraho ingamba zahangana n’icyo kibazo, mu gihe 42% byo bizibanda ku guhangana n’ibiteza imihindagurikire y’ibihe no kwita ku ngaruka zabyo icyarimwe.

Mu bindi bizitabwaho harimo nk’umushinga wo gutera amashyamba mu Ntara y’Iburasirazuba (TREPA) n’undi wo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Ntara y’Amajyaruguru uzatwara miliyari 4.5 Frw.

Mu ngengo y’imari ya 2024/2025 hazatangwa amashyiga arondereza ibicanwa ku miryango ibihumbi 200.

Biteganyijwe ko iyi ngengo y’imari ya miliyari 580 Frw yagenwe mu bikorwa bitandukanye byo kurengera ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, izakomeza kongerwa igere kuri miliyari 631,2 Frw mu 2025/2026 izaba ari, mu 2026/2027 igere kuri miliyari 667,4 Frw.

Ivomo: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa