U Rwanda rwafashe ingamba zizatuma hataba ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli
Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yatangaje ko leta yatangiye ibiganiro n’abacuruza bakanatumiza ibikomoka kuri peteroli n’abandi bacuruzi bashobora kugerwaho n’intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.
Ibi bitangajwe mu gihe ibihugu bya Israel , Amerika na Iran bihanganye , mu ntambara irimo n’ibisasu bya Misile na drone z’intambara.
Ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati birimo Iran, Iraq, Arabia Saudite na Qatar bikungahaye cyane kuri Peteroli kandi 1/5 cy’ibyo Isi ikenera bikomoka mu muhora wa Harmuz, ucamo ibyo bihugu.
U Rwanda rwafashe ingamba
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yatangaje ko u Rwanda ruri gukorana n’abatumiza ibikomoka kuri Peteroli kugira ngo Peteroli iri mu nzira igere mu gihugu kugira ngo hatabaho icyuho.
Yongeraho kandi ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo hatabaho izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Ati ” Turi gukorana n’abazana Peteroli ngo Peteroli yose iri mu nzira , yaba ari abari ku cyambu cyangwa mu bwato ngo igere mu gihugu . Ingamba ya kabiri ni ukureba uburyo ibicuruzwa dukura muri ziriya nzira, ibyo dutekereza ahandi bishobora kuva , bigaragaraye ko ibiciro byazamutse ku isoko.”
Akomeza agira ati ” Uyu munsi nta kibazo turagira ku biciro by’ibiribwa ku isoko mu Rwanda. Ariko bigaragaye ko ibiciro bizazamuka muri biriya bihugu tubikuramo, tugomba no gutekereza ahandi ibicuruzwa bituruka hanze.”
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko nta mpungenge z’uko ibiciro bishobora kuzamuka kuko hazabanza gukorwa ubugenzuzi, igasaba ubufatanye n’abacuruzi.
Ati ” Turasaba abacuruzi ubufatanye kugira ngo ingaruka zitaba nyinshi ku muturage. Ariko dufite n’uburyo tubikurikiranamo.”
Abagize ishyirahamwe ry’abacuruza bakanatumiza ibikomoka kuri peteroli, bavuga ko bari kwegeranya ubushobozi bwabo mu rwego rwo kuziba icyuho gishobora kuvuka.
Dr Akumuntu Joseph, akuriye ishyirahamwe ry’abacuruza bakanatumiza ibikomoka kuri Peteroli, yabwiye RBA ati ” Turi kuvugana na leta na yo kugira ngo irebe igiciro neza. Igiciro kitameze neza, bishobora gutuma wa mucuruzi yagira ikintu cyo kwifata mu kuzana amavuta. Hari ikizere ko na byo biri kurebwaho, haba ku giciro, mu kudufasha mu mabanki, azamure inguzanyo baduhaga kugira ngo amavuta aze. Ariko icyo namara impungenge Abanyarwanda ni uko nta kibazo cy’amavuta gihari.”
Ubu bushyamirane buri hagati y’ibihugu bya Israel , Amerika na Iran biri kugira ingaruka zikomeye ku bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Ubwo Iran yatangiraga gusubiza ibi bitero, ibihugu byegeranye birimo Qatar, Kuwait, Syria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byafunze ikirere cyabyo, kuko zimwe muri misile na drones bya Iran byerekeza muri Israel biri kukinyuramo.
Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, ku munsi w’ejo na bwo yatangaje ko ingendo WB300/WB303 na WB304/WB305 zijya n’iziva i Doha na Dubai zikomeje gusubikwa kubera umutekano muke uri mu karere .

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *