skol
fortebet

U Rwanda rwahishuye inyungu iri mu kuba Perezida Kagame yarasuye Jamaica na Barbados

Yanditswe: Monday 18, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uruzinduko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda amaze Iminsi agirira mu bihugu 2 aribyo Jamica na Barbados , ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje zimwe mu nyungu u Rwanda rufite kuri uru ruzinduko.

Sponsored Ad

Ni mu gihe Perezida wa Repabulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasoje ruzinduko yari amazemo iminsi muri ibyo bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza uzwi nka Commonwealth, rwari rugamije kurebera hamwe uburyo habaho ubufatanye hagati y’ibihugu byo muri Karayibe na Afurika muri rusange.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repabulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, aganira na RBA, yavuze ko ari amahirwe kuba Perezida Kagame yarasuye Jamaica na Barbados, mu gihe muri Kamena u Rwanda ruzakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na Guverinoma b’abanyamuryango ba Commonwealth, izwi nka CHOGHAM.

Ati “Amahirwe ari muri ibyo bihugu ni uko byombi ari bitoya nk’uko u Rwanda rumeze, ariko bifite ibitekerezo bigari mu ruhando mpuzamahanga. Muri Jamaica abayobozi b’u Rwanda n’ab’icyo gihugu, bavuganye ku bintu ibihugu byombi bishobora gukorana, abantu bose barabizi ko muri Jamaica ibyerekeranye na Siporo bazwi cyane kandi bikorwa neza”.

Akomeza agira ati “Bavunganye ukuntu u Rwanda rushobora kwigira ku bunararibonye bwa Jamaica, banavuganye no ku bukerarugendo, ukuntu bashobora gukorana mu byerekeranye n’uko igihugu gishobora gutera imbere gishingiye ku bukerarugendo. Banavuganye kandi ku byo guhahirana kuko hagati y’u Rwanda na Jamaica, ibijyanye n’ubuhahirane ntabwo birakomera cyane”.

Yongeyeho ko hagati ya Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, basanze bafite imitekerereze imwe kuri byinshi bashobora gukorana, hagati ya Afurika na Karayibe.

Ati “Ukuntu bakiriye Perezida Kagame mu Nteko Ishinga Amategeko, byerekana ko ibyinshi mu byo u Rwanda rugerageza kugeraho n’ibyo rwagezeho, abantu bo muri Jamaica barabizi barabyumva, na bo barashaka kubyigiraho, duhereye ku kuntu rwabashije kwiyunga, kwigira ku mateka, n’uko rwabashije gutera imbere ruvuye aho rwari ruri mu myaka 28 ishize”.

Ku ruhande rwa Barbados, mu byo Perezida Kagame yibanzeho na Minisitiri w’ Intebe, Mia Amor Mottley, hari ibijyanye no gukora inkingo.
Nyombayire ati “Ku byo u Rwanda rushobora gukorana na Barbados, bavuganye cyane cyane ku kintu cya Bion Technology, aho u Rwanda ruzatangiza uruganda rwo gukora inkingo, Barbados nayo yifuza gutangira kuzikora”.

Yongera ati “Abantu bose barabizi, ibiganiro Mia Amor Mottley yagiye agirira ku isi hose, n’ibyo atekereza ku kuntu ibihugu bito bishobora kuvuga abantu bakumva ibitekerezo byabyo kuko akenshi biba ari bigari, hari icyo isi ishobora kwigira ku bihugu bito”.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, yateye igiti mu busitani bwahindutse mpuzamahanga, buterwamo ibiti n’abayobozi bakuru batandukanye bagenda muri Barbados, bwitwa Botanical Garden.


Sorce:RBA
{{}}

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa