skol
fortebet

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda barenga 300 bari barafashwe bugwate na FDLR

Yanditswe: Saturday 17, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2025 U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 360 baturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Sponsored Ad

Aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana, bageze ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gicurasi. Mbere yo kurira imodoka, babanje gupimwa umuriro kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Mutoni Claudine w’imyaka 20 y’amavuko yavuze ko yavukiye muri RDC. Yasobanuye ko aho yabaga, FDLR yabahohoteraga, ikabakoresha imirimo ivunanye.

Yagize ati “FDLR yabafataga ku ngufu, abagabo ikajya ibakubita, ikabakoresha ibyo badashoboye. Kuba ngarutse, nkurikije uko bari kutwakira, ndi kubona ari byiza cyane.”

Nibava ku mupaka, barajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko aba Banyarwanda basobanuriwe iterambere ry’imibereho ya bagenzi babo basanzwe mu Rwanda, na bo bagaragaza ko bishimiye gutaha.

Yagize ati “Batanze amashyi, ubona ko bafashwe n’amarangamutima, uhita ubona ko bamenye ibintu batari bazi, kuko bari barahawe andi makuru.”

Yasobanuye ko aba Banyarwanda bari bamaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC, bafashe icyemezo cyo kwishyikiriza ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) kugira ngo ribacyure ku bushake.

Meya Mulindwa yatangaje kandi ko byagaragaye ko mu bana u Rwanda rwakiriye hashobora kuba harimo abafite ikibazo cy’imirire mibi, ati “Hari abo turahita tujya gusuzuma, turebe niba badafite ikibazo cy’imirire mibi.”

Yamenyesheje Abanyarwanda basanzwe mu Rwanda ko abakiriwe bagiye kwifatanya na bo kubaka igihugu, bitabire Inteko z’abaturage, umugoroba w’imiryango, umuganda, gahunda y’ubwizigame binyuze mu bimina, abasaba kutabishisha, ati "Ntabwo baje guhungabanya umutekano, ahubwo baje kubafasha kubaka igihugu.

Muri rusange, AFC/M23 yabohoje Abanyarwanda 2500 bari barafashwe bugwate na FDLR. Abasigaye bari mu kigo cyakira impunzi by’agateganyo i Goma, aho bari kwitabwaho na UNHCR mbere yo gutaha mu bindi byiciro.

FDLR ni umutwe washinzwe n’Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR). Uretse kubuza Abanyarwanda baba muri RDC gutaha, yanagize uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa