skol

U Rwanda rwakiriye inama y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika

Yanditswe: Monday 10, Nov 2025

featured-image

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko ubushobozi bwo guhanga ibishya no gukorera hamwe ari byo bigena imbaraga Afurika ifite mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2025, ubwo yatangizaga Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika, ACoC.

Iyi nama y’iminsi itatu ihurije hamwe ibihugu 24, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga."

Ni ihuriro ngarukamwaka ryashyizweho hagamijwe guteza imbere ubumenyi, amahugurwa, n’umwuga wa gisirikare.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika, Urwego rushinzwe Umutekano n’Amahoro mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inzobere mu bya gisirikare n’abandi.

Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ijyanye n’aho Isi igeze n’ibibazo ikomeje guhura na byo, ariko yemeza ko guhanga ibishya no gukorera hamwe ari byo bizatanga umusaruro.

Ati: “Muri iki gihe Isi yacu ikoresha cyane ikoranabuhanga kandi ihanganye n’ibibazo byinshi by’umutekano, ubushobozi bw’amashuri yacu bwo guhanga ibishya no gukorana ni byo bigena imbaraga z’ubwirinzi bwacu nk’Abanyafurika.”

Yakomeje avuga ko “Ibyo duhanganye na byo ni byinshi birimo iterabwoba, intambara z’ikoranabuhanga, ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibibazo by’ubuhunzi. Kugira ngo tubitsinde, dukeneye abasirikare bafite ubumenyi buhanitse, bakoresha ikoranabuhanga, bafite indangagaciro z’ubunyamwuga kandi batekereza kure.”

Yakomeje asaba abitabiriye iyo nama guharanira kugira Afurika yihagije mu bijyanye n’umutekano, ifite intego imwe kandi ikorana mu bumwe.

Ati: “Ndabasaba mwese mwitabiriye iyi nama ko ibiganiro byanyu byaba bifunguye kandi byubaka, ibyemezo mufata bikaba bifatika kandi bishyirwa mu bikorwa. Ejo hazaza h’uburezi bwa gisirikare muri Afurika hazaterwa n’ibyo twemeranya uyu munsi n’uburyo tubishyira mu bikorwa.”

Yakomeje agaragaza ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwimakaza gukorera hamwe ku ntego ihuriweho by’umwihariko mu mashuri makuru ya gisirikare.

Yashimye uruhare rwa ACoC mu guhuza amashuri ya gisirikare muri Afurika no gushyira imbere ubufatanye n’imyigishirize ishingiye ku ntego z’umutekano w’umugabane, mu murongo w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ingabo z’Afurika ziteguye gutabara (African Standby Force).

Yanashimiye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF ku buyobozi bwiza ryagaragaje mu gihe ryari riyoboye uyu muryango.

U Rwanda ni rwo rwari ruyoboye ACoC rukaba rugiye guhererekanya ububasha na Tanzania igomba gufata iyo nshingano.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yagaragaje ko iyi nama igamije kungurana ubumenyi mu bya gisirikare.

Ati: “Iyi nama ntigamije gusa guhuza ibigo byigisha iby’ingabo, ahubwo ni urubuga rwo guhurizaho ubuhanga n’ubwenge bwa gisirikare bwa Afurika. Ni aho ibitekerezo bihurizwa hamwe, imigenzo n’amahame ya gisirikare agatunganywa, ndetse n’ubufatanye bugashimangirwa mu rwego rwo kubaka imikoranire ihamye hagati y’ingabo za Afurika n’iz’uturere tugize umugabane, mu rwego rwo kubaka Afurika ifite umutekano, ishikamye kandi yishingiyeho.”

Yakomeje ati: “Dufatanyije twaharanira ko uburezi butangwa mu mwuga wa gisirikare ku mugabane wacu buguma ari inkingi y’ubunyamwuga, ubumwe n’ahazaza hahuriweho.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Gisirikare muri Tanzania, ari na we ugiye kuyobora ihuriro rya ACoC, Maj Gen Stephen Mnkande, yavuze ko inzego zikenewemo imbaraga ari ukubakira ku ikoranabuhanga mu guhangana n’ibitero byugarije umugabane n’intambara z’urudaca.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Libya, Air Commodore (Brig. Gen) N. Maghidir, yemeje ko ubufatanye ari yo nkingi ikomeye Afurika ikwiye kubakiraho umutekano wayo.

Iyi nama yitabiriwe n’abo mu bihugu birimo Cameroun, Misiri, Guinea, Libya, Mauritania, Maroc, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Malawi, Kenya, Ghana, Tanzania, Botswana, Burundi, Algeria, Zimbabwe, Togo, Uganda, Zambia, Centrafrique, Somalia n’u Rwanda.

U Rwanda rwakiriye inama y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko ibiganiro bizabera muri iyi nama bikwiye gutanga umusaruro uhamye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa