skol

U Rwanda rwashimangiye ko ruzagumishaho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR itarasenywa

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimangiye ko ingamba z’ubwirinzi zizagumaho mu gihe cyose ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butarasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Mu kiganiro n’abagize agashami ka komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika y’ububanyi n’amahanga gashinzwe gukurikirana ibibera muri Afurika, cyabaye ku wa 22 Mutarama 2026, Ambasaderi Mukantabana yasobanuye amavu n’amavuko ya FDLR n’ubugizi bwa nabi bwakozwe n’abayigize kuva mu myaka 31 ishize.

Yibukije aba badepite ko mu 2001, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yashize ALiR/FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kubera ibitero yagabye ku bakerarugendo umunani muri Pariki ya Bwindi muri Uganda muri Gicurasi 1999, barimo Abanyamerika, ikabica.

Yagize ati "Uyu munsi, FDLR iracyakorera mu burasirazuba bwa RDC, yinjijwe mu bikorwa by’ingabo za RDC kandi impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikomeje kugaragaza ibikorwa byayo. Uyu mutwe w’abajenosideri wabayeho kuva mu 1994 ntiwatsinzwe, warasigasiwe, urarindwa kandi ushyigikirwa na Leta za RDC uko zasimburanye."

Ambasaderi Mukantabana yavuze ko ingabo za RDC na FDLR byifatanya mu kurwanya AFC/M23, kandi vuba cyane byashatse kwerekeza intambara mu Rwanda. Hari mu mpera za Mutarama 2025, birasa ibisasu mu Mujyi wa Rubavu, ariko ingabo z’u Rwanda zibikumira bwangu.

Yasobanuye ko u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo rukumire ibindi bitero FDLR yashoboraga kurugabaho nk’uko yabigenje kuva mu myaka ya 1990, bityo ko ntaho iki gikorwa gihuriye no gushakira inyungu za politiki muri RDC cyangwa gushyigikira umutwe runaka.

Ati "Ibikorwa byacu bigamije gusa kurinda abaturage b’u Rwanda binyuze mu gukumira ibyago byambukiranya imipaka bigamije kurimbura abantu. Ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zizavugururwa mu gihe urwego rw’ibi byago bizaba bigabanyuka, nk’uko biteganyijwe mu mushinga wo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington."

Ambasaderi Mukantabana yibukije abadepite bo muri Amerika ko Leta ya RDC ifite inshingano yo gusenya umutwe wa FDLR nk’uko amasezerano ya Washington yashyizweho umukono tariki ya 27 Kamena, agashimangirwa ku ya 4 Ukuboza 2025 abiteganya, no gucyura abarwanyi bawo.

Yashimangiye ko ingamba z’ubwirinzi zishingiye ku mpungenge u Rwanda rufite ku mutekano warwo, kandi ko zitazagumaho burundu. Yijeje abadepite bo muri Amerika ko zizavaho mu gihe isuzuma rizaba ryemeje ko Leta ya RDC yubahirije umwanzuro wo gusenya FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa