skol

U Rwanda rwashyize umucyo ku byo kuvana Ingabo zarwo muri Mozambique

Yanditswe: Monday 16, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zidashobora gukomeza urugamba rwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu gihe inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yahagarikwa, ndetse zigakomeza kujujubywa n’umuryango mpuzamahanga.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026 mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze.

Ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado bukomeje kugarukwaho nyuma y’aho ikinyamakuru Bloomberg gitangaje ko gifite amakuru ko inkunga ya miliyari 20 z’Amayero yatangwaga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri ubu butumwa, izarangira muri Gicurasi 2026, kandi nta gahunda uyu muryango ufite wo kongera kuyitanga.

Nyuma y’aya makuru, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo na Minisitiri Nduhungirehe, bagaragaje ko ibyo u Rwanda rutanga muri ubu butumwa rurimo ari byinshi, kandi ko rwiteguye kubuhagarika mu gihe ingabo zarwo zakomeza kudahabwa agaciro, cyangwa iyi nkunga ya EU igahagarara.

Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rutarafata icyemezo simusiga cyo guhagarika ubu butumwa, ashimangira ko icyakozwe ari ukwibutsa.

Ati “Nta n’ubwo ari icyemezo twafashe ahubwo ni ihame twashatse kwibutsa, kuko muri Nyakanga mu 2021 Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique ku butumire bwa Guverinoma y’icyo gihugu cy’inshuti, zoherezwa mu karere ka Cabo Delgado mu majyaruguru kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunna ugira icyo upfana na Islamic State.”

Yakomeje avuga ko mu gihe ingabo z’u Rwanda zimaze i Cabo Delgado zagaruye ituze, abaturage basubukura imirimo yabo ndetse n’ishoramari ryongera gukorwa.

Ati “Mu myaka ine, itanu ishize bakoze akazi gakomeye ku buryo abaturage b’abasivile basubiye mu ngo zabo, abanyeshuri basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwarasubukuwe ndetse n’ishoramari rikomeye mu bya Gaz ryarasubukuwe izo sosiyete zongera gukora. Ibyo byose rero byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Mozambique, kandi no ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”

Ntabwo ingabo zacu zakomeza akazi zihozwa ku nkeke

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibyatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda ari ukwibutsa ko rukomeje gutanga inkunga ikomeye muri ubu butumwa.

Ati “Rero twibukije ko u Rwanda rwatanze inkunga ikomeye, rwatanze amafaranga menshi akubye inshuro 10 ayo tubona y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse tukaba twaratakaje n’abasirikare biciwe ku rugamba kugira ngo kariya karere gahabwe ituze.”

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zidashobora gukomeza aka kazi mu gihe zihozwa ku nkeke cyangwa zigafatirwa ibihano.

Ati “Rero twibukije ko Ingabo z’u Rwanda mu gukora ako kazi zikorera igihugu cya Mozambique, abaturage ba Mozambique ndetse n’umuryango mpuzamahanmga muri rusange kuko ufite na za sosiyete zikora ishoramari hariya, zidashobora gukora ako kazi zinengwa buri kanya, zifatirwa ibihano zihozwa ku nkeka.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Ingabo zizakomeza akazi mu gihe ibi byose byahinduka ndetse n’inkunga ya EU igakomeza gutangwa, bitaba ibyo uyu muryango ugashaka ikindi gihugu cyangwa ingabo zikomeza ubu butumwa.

Ati “Ibyo ntabwo bishobora gukomeza, ni yo mpamvu twibukije ko u Rwanda ruzakomeza akazi karwo rwasabwe, inkunga ruhabwa nikomeza gutangwa, ariko iyo nkunga nihagarikwa birumvikana ko twe tuzava muri icyo gihugu, hanyuma ibyo bihugu bagashaka izindi ngabo cyangwa ikindi gihugu gikora ako kazi.”

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 hashingiwe ku busabe bwa Leta ya Mozambique yifuje ko zayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari byarahungabanyije bikomeye iyi ntara kuva mu 2017. Kuva icyo gihe hamaze kujyayo ibyiciro bitandukanye.

Ku wa 13 Werurwe 2026, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko buri mu myiteguro yo gusimbuza abasirikare n’abapolisi bamaze umwaka urenga muri ubu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa