U Rwanda rwashyizeho abagize Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi
Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 yashyizeho Edda Mukabagwiza nka Perezida w’ Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi.
Inama y’Ubujurire ni urwego rusuzuma ibibazo by’utanyuzwe n’icyemezo cy’Urwego rufite abinjira n’abasohoka mu nshingano ku basaba sitati y’ubuhunzi.
Iteka rya Perezida rishyiraho Inama y’Ubujurire rivuga ko igizwe n’abantu batandatu nibura barimo abagize Biro igizwe n’Abaperezida babiri.
Mukabagwiza Edda yagizwe Perezida wayo hamwe na Rusanganwa Jean Damascène na we wagizwe Perezida mu gihe Mukanyundo Patricie, Nyirinkwaya Immaculée, Rudasingwa Joseph, Mukama Augustin na Ndabirora Kalinda Jean Damascène wagizwe Umwanditsi.
Inama y’Ubujurire ku mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi yashyizwe mu mategeko y’u Rwanda ubwo rwiteguraga kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranye n’amategeko, bagombaga koherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo bukigwaho.
Biteganywa ko abimukira cyangwa abasaba sitati y’ubuhunzi babanza gusuzumwa n’Urwego rufite abinjira n’abasohoka mu nshingano, abo rufatiye ibyemezo ntibibanyure bakajuririra Inama y’Ubujurire, akagaragaza impamvu z’ubujurire bwe.
Iteka rya Perezida rivuga ko ubujurire butangwa mu nyandiko buherekejwe n’inyandiko y’icyemezo kijuririrwa mu gihe cy’iminsi 30 ibarwa uhereye umunsi ujurira yamenyesherejweho icyemezo ajuririra.
Inama y’Ubujurire ifata icyemezo mu gihe kitarenze amezi atandatu abarwa uhereye igihe yagerejweho ubujurire.
Icyemezo cy’Inama y’Ubujurire kimenyeshwa uwajuriye mu nyandiko mu minsi irindwi nyuma y’umunsi cyafatiweho, hakoreshejwe uburyo bwose bwemewe bwo gutanga inyandiko.
Ingingo ya 15 ivuga ko uwajuriye afite ubwisanzure bwo gutanga ikimenyetso cyose asanga cyatanga umucyo ku bujurire bwe.
Mukabagwiza Edda yamaze imyaka irenga 23 ari mu nshingano zitandukanye zirimo kuba Minisitiri w’Ubutabera no guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.
Yabaye kandi Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, inshingano yamazemo imyaka itandatu.
Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Cuba hagati ya 2007-2013, nyuma atorerwa kuba Umudepite guhera mu 2013-2018, nyuma atorerwa kuba umwe mu bayobora Umutwe w’Abadepite.
Ni umuhanga mu bijyanye n’amategeko kuko yayize muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Collège Saint André.
Mukabagwiza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye na ‘Diplomacy’ yakuye muri Kaminuza ya Washington International Universty muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izindi mu bijyanye n’amategeko.
Yakoze imirimo itandukanye muri za minisiteri n’imiryango itari iya Leta. Mu Ugushyingo 2025 yarahiriye kuba umwavoka nyuma yo gushinga Cabinet yise EM Pathways Legal & Advisory Ltd.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *