skol
fortebet

U Rwanda rwatangajwe n’amagambo yavuzwe na Perezida Ndayishimiye

Yanditswe: Tuesday 25, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo,u Rwanda rwatangajwe n’imvugo ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, wavuze ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi runyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bityo ko n’u Burundi Kigali itari kure yabwo bunyuze mu Kirundo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahaye BBC yavuze ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi runyuze muri Congo ariko ibyo ari ukwibeshya.

Yagize ati: “Tuzi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera runyuze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, runyuze mu mutwe wa Red-Tabara.

Ariko twebwe turababwira ko niba bashaka gutera Bujumbura banyuze muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yabwiye BBC ko u Rwanda rutangazwa n’iyi mvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yavuze ko Ndayishimiye atangaje ibyo mu gihe inzego z’umutekano ku mpande zombi zikomeje kuganira uko zarinda imipaka y’ibihugu.

Yagize ati: “Ibyo bivugwa biratangaje kuko inzego z’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zikomeje guhura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka yacu duhuriyeho bishingiye ku bintu birimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo.”

Mu kiganiro Ndayishimiye yagiranye na BBC nta bimenyetso yigeze yerekana ko u Rwanda rwaba rushaka gutera igihugu cy’u Burundi.

Yavuze ko afite amakuru yizewe avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi.

Mu gihe ibyo byaba bibaye, Perezida Ndayishimiye avuga ko iyo ntambara ishobora guteza ibibazo bikomeye kuko ngo ishobora kugera mu Karere kose.

Ku rundi ruhande, avuga ko igihugu cy’u Burundi kimaze kohereza mu Rwanda intumwa zitandukanye zisaba gushyira mu bikorwa ibyo ibihugu byombi byemeranyijwe ariko ngo aracyategereje igisubizo.

Kuva tariki 11 Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa Red-Tabara utavuga rumwe na Gitega, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri.

Ibyo byakurikiwe n’ibindi bibazo aho nko ku wa 10 Gicurasi 2024 habaye igitero cya gerenade cyagabwe muri iki gihugu mu Mujyi wa Bujumubura, na none u Burundi bugashinja u Rwanda kubigiramo uruhare, icyakora rwo rugaragaza ko ari ukurushyira mu matiku.

Kuva ubwo umubano wari utangiye kuzahurwa wongeye kuzahara cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa