U Rwanda rwateguje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka
Yanditswe: Thursday 23, Apr 2026
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yateguje Abaturarwanda kwitwara nk’abari mu bihe bidasanzwe kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ateguza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka.
Yabigarutseho kuri uyu wa 23 Mata 2026, mu Kiganiro Rirarashe cya TV1 ubwo yavugaga ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ku Rwanda.
Intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati yatumye ibikomoka kuri peteroli bihenda cyane kubera inzira ya Hormuz yanyuzwagamo 20% by’ibicuruzwa ku Isi yafunzwe na Iran.
Amb Uwihanganye yerekanye ko Abaturarwanda bakwiye kurangwa n’imyitwarire y’uko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, bakagabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.
Yerekanye ko kuva ibiciro byazamurwa, nta mpinduka ziraba ku ngano y’ibikomoka kuri peteroli Abanyarwanda bakoresha kandi na byo ari ingenzi mu gukoresha neza ibihari.
Ati “Nubwo twashyiraho ingamba zikomeye zite, ntabwo dushobora kubikora twenyine. Dukeneye ko Abanyarwanda ubwabo bahindura imyitwarire kugira ngo bagendere muri ibi bihe bidasanzwe koko. Icyo nakubwira ni uko ingano y’ibikoreshwa tutayibona igabanyuka. Dukeneye ko Abanyarwanda badufasha mu guhindura imyitwarire kugira ngo iyo twatumije iri mu Rwanda tuyikoreshe uko bikwiriye.”
Mu Rwanda ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse cyane aho kuri ubu litiro ya Lisanse iri kugura 2938 Frw mu gihe iya Mazutu iri kugura 2205 Frw.
Uwihanganye ati “Abantu bakore ingendo ziri ngombwa, aho ugiye ukoreshe bisi za rusange muri Kigali no mu ntara zirahari, cyangwa abantu bagiye hamwe bakoreshe imodoka imwe, ariko tuba twifuza kubibona mu mibare. Kuva ibiciro byazamuka ntabwo tubona igabanyuka, ni ukuvuga ko ihinduka ry’imyitwarire tutararibona.”
Yagaragaje ko guhindura imyifatire n’imikoreshereze y’ibikomoka kuri peteroli bidakwiye gukoma mu nkokora iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.
Yakomeje yerekana ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka kubera ingaruka z’intambara yo muri Iran.
Ati “Ibi bihe biracyakomeza. Ni yo uyu munsi iriya ntambara yo mu Burasirazuba bwo hagati yahagarara, ingaruka zo kugira ngo tuzabashe gusubira mu bihe twari turimo bizatwara igihe, kubera twebwe ibyo twatumije bigera hano mu mezi abiri ariko n’isoko mpuzamahanga kugira ngo ryongere gusubira mu mwanya waryo bifata igihe.”
Minisitiri Uwihanganye yashimangiye ko ibiciro bizakomeza gutumbagira, ateguza Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli neza kandi bakakira ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.
Ati “Rwose ibiciro bizakomeza kuzamuka ibyo ni ukuri, ni ngombwa ko Abanyarwanda bamenya ukuri. Nk’ubu urebye, nka mazutu yarazamutse cyane ku isoko mpuzamahanga. Ugiye nko kureba igiciro kiri ku isoko turamutse ari cyo tugiye kugenderaho hano mu gihugu, yakabaye iri muri 3000 Frw 3500 Frw, ntabwo rero imbaraga zose twakora, nubwo twazishyiramo dute, ntiwavuga ko bizabuza ko ibiciro birenga aho biri.”
Uwihanganye yongeye gushimangira ko mu bihe bidasanzwe igihugu kirimo, hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hatazabaho ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’u Rwanda.
Yashimangiye ko igihugu gifite ububiko buhagije bw’ibikomoka kuri peteroli kandi butaratangira gukoreshwa kuri ubu ahubwo hagikoreshwa ibiri mu bubiko bw’abikorera.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *