skol
fortebet

U Rwanda rwemeje ingengo y’imari ya Leta izakoreshwa mu mwaka wa 2026/2027

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 06, Jul 2026

U Rwanda rwemeje ingengo y'imari ya Leta izakoreshwa mu mwaka wa 2026/2027

Sponsored Ad

skol

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, aho amafaranga yose ateganyijwe kwinjira no gukoreshwa angana na Miliyari ibuhumbi birindwi n’ibice birindwi mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu buryo burambuye, ni 7.796.288.239.881 Frw, arimo ayaturuka imbere mu gihugu, impano n’inguzanyo.

Iri tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta mu mpera z’icyumweru gushize, nyuma yo gutorwa n’Umutwe w’Abadepite ku wa 24 Kamena 2026, rikaba rishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ndetse n’Itegeko Ngenga rigenga imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Itegeko risobanura ko ingengo y’imari ya Leta yubahiriza amahame yo guhuriza hamwe amafaranga yose yinjira n’asohoka, kugira ngo akoreshwe mu gihe cy’umwaka umwe w’ingengo y’imari. Ibi bikubiyemo amafaranga akoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe ndetse n’ashyirwa mu bikorwa by’iterambere.

Ku bijyanye n’imicungire y’iyi ngengo y’imari, Perezida wa Repubulika ni we muyobozi ufite ububasha bwa nyuma bwo kwemeza ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta mu gihe Minisitiri ufite imari mu nshingano ari we umuhagarariye mu kwemeza no kwishyura amafaranga ava mu Kigega cya Leta.

Iri tegeko rigena abayobozi bakuru bashinzwe gucunga imari n’umutungo bya Leta mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri, Inteko Ishinga Amategeko, Inkiko, Umujyi wa Kigali, Uturere n’ibigo bya Leta. Abo bayobozi ni bo bashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu nzego bayobora.

Nyuma y’uko ingengo y’imari yemejwe, Minisitiri ufite imari mu nshingano amenyesha buri rwego amafaranga rwagenewe, akanarusaba gutegura gahunda irambuye y’uko azakoreshwa mu mwaka wose. Iyo gahunda imaze gusuzumwa, urwo rwego ruhabwa uburenganzira bwo gutangira gukoresha ayo mafaranga.

Itegeko riteganya ko uburenganzira bwo gukoresha ingengo y’imari busanzwe butangwa buri gihembwe, hakurikijwe imirongo y’ingengo y’imari. Icyakora, bitewe n’uko amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta, Minisitiri ashobora gufata icyemezo cyo kuyatanga buri kwezi.

Ku nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, abayobozi ba Komite Nyobozi basabwa kumenyesha inzego zibashamikiyeho ingengo y’imari zahawe no kuzisaba gutegura gahunda y’ikoreshwa ryayo.

Uburenganzira bwo gukoresha ayo mafaranga butangwa hakurikijwe uko amafaranga yinjira, uko asohoka ndetse n’ibikorwa byihutirwa bigomba kubanza kwitabwaho.

Iri tegeko rigamije gukomeza imicungire inoze y’imari ya Leta, guteza imbere ikoreshwa riboneye ry’umutungo wa Leta no kongera imikorere ishingiye ku mucyo n’ubwisungane mu nzego zose za Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa