skol
fortebet

U Rwanda rwitandukanyije n’Uburusiya ku ntambara ya Ukraine! Ese rwatoye "Neza" cyangwa "Nabi"?-VDEO

Yanditswe: Friday 04, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Ambasade yayo mu Muryango w’Abibumbye yagaragaje ko intambara yo muri Ukraine ikwiye guhagarara impande zombi zigahurira mu biganiro kuko ari byo byatanga igisubizo kirambye.

Sponsored Ad

Mu Nteko Rusange ya Loni yabaye kuri uyu wa 2 Werurwe, u Rwanda rwasobanuye aho ruhagaze ku bijyanye n’iyi ntambara rubinyujije mu mwanzuro rwatoye rushyigikira ko ubusugire bwa buri gihugu, ubwigenge n’ukutavogerwa kw’imbibi zacyo bigomba kubahwa nk’uko bigenwa n’amasezerano ashyiraho Umuryango w’Abibumbye.

U Rwanda rwasabye ko ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine bihagarara bwangu hagamijwe guhosha amakimbirane hagati y’u Burusiya na Ukraine ruvuga ko ibi bihugu byombi ari byo bifite urufunguzo rwo kuyakemura naho imbaraga ziturutse hanze icyo zakora kikaba ari ugusubiza ibintu irudubi.

Umwanzuro w’u Rwanda ugira uti “Dushyigikiye ko amahanga hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bakora ibishoboka mu guhosha intambara hashakwa umuti w’aya makimbirane.

Turahamagarira impande zirebwa n’ikibazo kugaragaza ituze no gushakira igisubizo amakimbirane binyuze mu biganiro kugira ngo abasivile badakomeza kwirengera umutwaro uremereye n’ingaruka z’ibikorwa bya gisirikare birushaho kwiyongera.

U rwanda Rwagaragaje kandi ko ruhangayikishijwe n’abantu bari guhura n’ingaruka ku bw’ibyabo byangizwa, ihungabana ry’amahoro n’umutekano ryatewe n’iyi ntambara harimo ko Abanyafurika barimo gukorerwa ivangura rishingiye ku ruhu kandi bakabangamirwa mu gihe bashaka guhunga no kwakirwa mu bihugu bituranyi.

U Rwanda rwitandukanyije n’Uburusiya ku Ntambara ya Ukrain! Ese rwatoye "Neza" cyangwa "Nabi"?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa