Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye kwakirana ubwuzu Inama ya 66 y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku itegurwa ry’Inama (International Congress and Convention Association – ICCA), itegerejwe guteranira i Kigali mu Rwanda hagati y’itariki ya 24 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2027.
Iyi nama ibonwa nk’amateka yanditswe ku mugabane wa Afurika ni bwo bwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka 20 ishize, cyane ko iheruka kubera kuri uyu mugabane mu 2004 ubwo yateraniraga i Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Ni inama ihuriza hamwe abahagarariye ibihugu byabo ku mugabane wa Afurika, abakuriye inzego zitandukanye zitegura inama n’ibikorwa bihuza abantu benshi ku rwego mpuzamahanga aho bazibanda ku gushaka ingamba zarushaho guteza imbere urwegp rw’Inama n’ibindi bikorwa, kubaka ubushobozi no kwagura uruhare rwa Afurika mu kwimakaza inama n’ibikorwa mpuzamahanga.
Ni inama yitezwe guteranira i Kigali nk’Umujyi wa Afurika ukomeje kwihuta mu iterambere ryo kwakira Inama n’Ibikorwa Mpuzamahanga, aho n’ibikorwa remezo bifasha mu kubakirana urugwiro kandi kinyamwuga bikomeza kwiyongera.
Janet Karemera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama (RCB), yashimangiye ko ari iby’agaciro ku Rwanda kuba rwaragiriwe icyizere cyo kwakira iyo nama ya ICCA mu mwaka utaha.
Ati: “Ni iby’agaciro gakomeye ku Rwanda kwakira Inama ya ICCA kandi duhaye ikaze umuryango mugari w’iri huriro uzagaruka muri Afurika ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishize.”
Inama yaherukaga kubera ku Mugabane wa Afurika ni iyo mu mwaka wa 2004 yabereye i Cape Town ku nshuro ya 43, ari na yo yari ibaye iya mbere izanwe ku muvabane wa Afurika.
U Rwanda rubaye Igihugu cya kabiri cyakiriye iyo nama mu nshuro 66 zishize iteranira mu bice bitandukanye ku Isi, impuguke mu byo kwakira Inama n’ibindi bikorwa zikaba zishimangira ko bigaragaza imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kwimakaza ubunyamwuga na serivisi zizira amakemwa mu kwakira abantu.
Madamu Karemera yakomeje agira ati: “Aya mahirwe y’amateka ashimangira iterambere ry’Umugabane n’ubuyobozi mu ruhando rwo Kakira Inama n’Ibikorwa Mpuzamahanga (MICE). Ibyo bishoboka binyuze mu nkunda y’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa, haba mu Gihugu no mu Karere, kwakira iyi nama ikaba ari intambwe y’ingirakamaro yo kygaragaza ubunararibonye no kwerekana ubushobozi bw’u Rwanda n’imbaraga z’imikoranire ihamye y’abafatanyabikorwa mu Karere.”
Senthil Gopinath, Umuyobozi Mukuru wa ICCA, yavuze ko inama itegerejwe i Kigali izaba umuhuza n’umugabane wa Afurika n’amahirwe yo kuvumbura ibyerekezo bishya ku mugabane wa Afurika ari na ko abafatanyabikorwa barushaho kuganira ubueyo bwo kwagura amahirwe ya Afurika mu ruhando mpuzamahanga.
Yagize ati: “Icyerekezo cya Kigali kigaragaza ukwiyemeza, guhanga udushya ndetse no kwiyemeza kuba indakemwa mu kwakira inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga. Dushimishijwe cyane n’urugendo ruri imbere, kandi buri nama itanga amahirwe yihariye yo guhuza umuryango mugari wacu bagasangira ibitekerezo ari na ko barushaho gutegura ahazaza h’urwego rwacu.”
Uretse Kigali yatoranyijwe mu mwaka utaha, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2028 na bwo iyo nama izateranira i Muscat muri Oman guhera tariki ya 12 kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2028.
ICCA ni Umuryango Mpuzamahanga uzwiho gukurikirana, gupima, no gushyira ku rutonde imijyi n’ibihugu bitandukanye bitewe n’ubushobozi bwabyo mu kwakira Inama n’Ibikorwa Mpuzamahanga (Meetings, Incentives, Conferences, and Exhibitions – MICE).
U Rwanda n’Umujyi wa Kigali by’umwihariko byagiye biza ku isonga mu kwakira inama muri Afurika, hashingiwe ku manota y’uyu muryango, aho washyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu heza habereye kwakira inama mpuzamahanga zikomeye, inyuma ya Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Iri shimwa rishingiye ku bikorwa remezo u Rwanda rwubatse nka Kigali Convention Centre, Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), na Intare Conference Arena, ndetse no koroshya serivisi z’ikoranabuhanga n’ubwiherero, hakaba harimo kubakwa n’ibindi bikorwa remezo birushaho kuzamura u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Inama zitegurwa ku bufatanye n’uyu muryango zinjiza amadevize menshi mu Rwanda, aho uru rwego rwazamuye ubukungu n’ubwiyongere bwa hoteli.
U Rwanda rushimwa kandi nk’ahantu hatekanye, rukaba rufite ikoranabuhanga ryihuta n’uburyo bworoshye bwo kubona visa ku kibuga cy’indege, ibyo bituma ICCA ikomeza kurushyira ku mwanya mwiza.
Umujyi wa Kigali by’umwihariko ukomeje kwigaranzura imijyi ikomeye muri Afurika mu kwakira ibyicaro mpuzamahanga n’inama zikomeye ku Isi, ibyo bikaba bituma u Rwanda rurushaho kuba icyerekezo cy’ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *