skol

Ubuhamya bwa Mugiraneza wagiye muri FDLR afite imyaka 14

Yanditswe: Friday 09, Jan 2026

featured-image

Eric Mugiraneza umaze imyaka 10 avuye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ahamya ko afite icyizere cy’ubuzima bwiza kuko yageze mu Rwanda akabona amahirwe yo kwiga yari yaravukijwe n’ubuzima bwo mu ishyamba.

Kuri we avuga ko yinjijwe muri FDLR ku ngufu akiri umwana. Agira ati: “Nagiyemo nkiri umwana w’imyaka 14, sinarikwanga kuko nagiyeyo ku mbaraga, mba umusirikare uko ariko ntabwo ari ibintu nashakaga.”

Mugiraneza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko kuri we akaba azi ko afite inkomoko mu Rwanda. Nyuma y’ubuzima bushaririye yisanzemo byatumye afata icyemezo cyo gutoroka umutwe wa FDLR akaza mu gihugu cy’iwabo yangishwaga n’amakuru y’ibinyoma.

Ati: “FDLR yavugaga ko umuntu uza mu Rwanda baramwica ariko twakumva amakuru kuri radio ukumva umuntu barimo kumufata neza nta kibazo.

Ubuzima twari turimo muri Congo bwari bubi abandi mu Rwanda bameze neza mpita mfata gahunda yo kuza mu Rwanda.”

Mugiraneza watashye mu 2016 nta muntu wo mu muryango we yaje asanga cyane ko n’ababyeyi be bombi yabasize muri Congo. Yageze mu Rwanda ashyirwa mu ishuri, ahera mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, ubu ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye.

Kuva icyo gihe ibyo akenera kugira ngo ashobore kwiga neza, abihabwa na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare.

Mugiraneza yiga ibijyanye no guhanga imideri muri Janja TSS mu Ntara y’Amajyaruguru, yishimira ko afite uburenganzira yari yaravukijwe.

Ati: “Ndiga, ndimo kubaho nk’umuntu nk’abandi. Mfite icyizere cy’ubuzima, ndi mu bantu, ndikwiga nkaba ndimo kwiga mfite intego y’ubuzima.

Mbayeho neza, bampaye agaciro, bampa amahirwe yo kwiga, bamfata neza, banyitaho. Nta kindi navuga kiruta gushima Leta y’u Rwanda imfashe neza.”

Ibizamini byose yakoze mu byiciro by’amashuri amaze kurangiza yabitsindaga neza. Nzayisenga Philomène, umwe mu barimu be avuga ko imitsindire ye itanga icyizere.

Agira ati: “Iki gihembwe twakoze nko mu masomo mwigisha, Eric agerageza gukurikira kandi akanatsinda. Iki gihembwe ndumva yaratsinze neza atsindira ku manota 60%.”

Abana n’urubyiruko bataha bavuye mu mitwe yitwaje intwaro basanzwe bahabwa ubufasha butandukanye.

Maj (Rtd) Mudeyi Cyprien, Umuyobozi w’Ikigo cya Mutobo cya Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, avuga ko abana bataha badafite imiryango ibakira nka Mugiraneza bitabwaho by’umwihariko.

Agira ati: “Iyo ari imfubyi turamufasha kugeza arangije umwaka wa Gatandatu; yarahisemo imyuga cyangwa andi mashuri tukamufasha, uwiga mu mashuri yibanze tukamuba hafi, ariko abo bose, iyo batashye baza aha Mutobo kuko ni nkabo babyeyio babo kugeza igihe azarangiriza amashuri.”

Kugeza ubu, Ikigo cya Mutobo habarurwa abana barenga 400 bakinyuzemo bagasubizwa mu buzima busanzwe bavuye mu mitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda imaze imyaka irenga 30 ikorera mu mashyamba ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa