Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyashyize u Rwanda mu bihugu byitezweho kugira ubukungu buzazamuka cyane mu 2026, kuko byitezwe ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda uziyongera ku kigero cya 7,2%.
Mu 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 11,8% mu gihembwe cya gatatu, mu gihe mu gihembwe cya kabiri wari wazamutse kuri 7,8% no kuri 6,5% mu gihembwe cya mbere.
Serivisi zagize uruhare runini mu izamuka ry’umusaruro mbumbe kuko zifite 57%, ubuhinzi ni 15% mu gihe inganda zifite 22%.
Imibare ya IMF igaragaza ko muri Afurika igihugu ubukungu bwacyo buzazamuka ku rwego rwo hejuru ari Sudani y’Epfo kuko umusaruro mbumbe byitezwe ko uzazamukaho 48,8%, igakurikirwa na Guinée umusaruro mbumbe wayo uzazamukaho 9,3%.
Ibindi bihugu birimo Ethiopia, Bénin, Niger, Côte d’Ivoire, Uganda, Tanzanie na Zambie byitezwe ko umusaruro wabyo uzazamukaho hagati ya 4,0% na 4,5%.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *