skol
fortebet

Ubushomeri Buri Hejuru, Ariko Uruganda Rwo Mu Rwanda Rujya Gushaka Abakozi 200 Mu Mahanga: Dore Impamvu

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 15, Jun 2026

Ubushomeri Buri Hejuru, Ariko Uruganda Rwo Mu Rwanda Rujya Gushaka Abakozi 200 Mu Mahanga: Dore Impamvu

Sponsored Ad

skol

Inkuru yatangajwe na Kigali Today yagaragaje ko uruganda A1 Iron & Steel ruherereye mu Karere ka Musanze byabaye ngombwa ko rushaka hanze y’u Rwanda bamwe mu bakozi 200 bafite ubumenyi bwihariye rwari rukeneye, kuko batabonetse ku isoko ry’umurimo mu gihugu.

Ibi byateje impaka, aho bamwe bibazaga uburyo uruganda rwajya gushaka abakozi hanze kandi ubushomeri mu rubyiruko bukiri hejuru. Hari abavugaga ko Abanyarwanda bari guhugurwa bakuzuza ibisabwa aho guhabwa akazi n’abanyamahanga.

Ubuyobozi bw’uruganda busobanura ko A1 Iron & Steel ari uruganda rwa mbere mu Rwanda rutunganya ibyuma ruhereye ku mabuye y’agaciro kugeza ku byuma byifashishwa mu bwubatsi, bityo rukaba rusaba ubumenyi bwihariye butari busanzwe buboneka mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri uru ruganda, Rajendra Bharadia, yagize ati “ Mbere yacu, u Rwanda ntirwigeze rugira uruganda rukora ibyuma ruhereye ku mabuye y’agaciro. Mu by’ukuri hari ubumenyi buhanitse bukenerwa muri izi nganda butari bwagera ku isoko ry’u Rwanda.”

Yavuze ko abo bakozi benshi baturutse mu Buhinde kandi bazafasha guhugura Abanyarwanda kugira ngo na bo bazabashe gukora iyo mirimo mu gihe kiri imbere.

Yongeyeho ati “Ikigamijwe si ugutwara Abanyarwanda imirimo, ahubwo ni ugutangira inzira yo kubaka uburambe buzatuma uru ruganda rushinga imizi mu minsi iri imbere.”

Ku ruhande rwa Sendika y’Abakozi bo mu Bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (REWU), bavuga ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwiga iyo mirimo, cyane cyane abamaze kugira uburambe mu bucukuzi.

Jean Marie Vianney Bwanakweri yagize ati “iterambere ry’inganda ntiritangirira kuri zero. Abakozi benshi bamaze kugira uburambe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’indi mirimo bijyanye.”

RTB na yo ivuga ko uku kuvuka kw’imirimo mishya ari ikimenyetso cy’iterambere ry’inganda, kandi ko iri gukorana n’abakoresha kugira ngo hategurwe abakozi bazuzuza ibisabwa n’iyo mirimo mishya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa