Ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bwafunguje abarenga 600 mu kwezi kumwe
Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CSP Hillary Sengabo, yatangaje ko binyuze muri gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha byatumye 644 bafungurwa binyuze muri iyi gahunda.
Ibi yabitangaje ku wa 26 Mutarama 2026, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining), muri gereza ya Muhanga.
CSP Sengabo yagaragaje ko kuva iyi gahunda yatangizwa byagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubucucike muri gereza zo mu Rwanda kuko imibare y’abafungwa yagabanyutse.
Ati “Ubu rero tubona iyi gahunda yaragize uruhare rukomeye kuko byagabanyije ubucucike ku kigero cya 101%, ugereranyije n’imyaka yashize aho ikigero cy’ubucucike bw’abafungiwe muri gereza cyari ku 143%.”
Yakomeje agaragaza ko uburyo ikorwamo ari uko Urwego rushinzwe ubugenzacyaha, ruhuza uwakoze icyaha n’uwagikorewe cyangwa se uwagikoze akaba yakwishyura indishyi y’ibyo yangije.
Ati “Muri uku kwezi kwa mbere konyine tubona imibare y’abantu bagera kuri 337 bafunzwe ndetse n’abandi 664 bafunguwe kubera ko barangije igihano kubera iyi gahunda.”
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, yavuze ko iyi gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ireba ibyaha byose.
Ati “Iyi gahunda ireba ibyaha byose ndetse niko amategeko abiteganya gusa ariko ntabwo bikuyeho ubushishozi bw’umushinjacyaha, ntibikuraho ubushishozi bw’urukiko.”
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, umubare w’imanza zarangiriye mu buhuza wiyongereye ku kigero cya 32% kuko zabaye 3.166 zivuye ku 2.395 mu mwaka wa 2023/2024.
Muri uwo mwaka kandi binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha haciwe imanza zingana na 11.846; bigaragaza ko ziyongereye ugereranyije n’umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, ubwo imanza zarangiye muri ubwo buryo zari 9.851, zingana na 20%.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *