Hahirwabasenga Timothée yafunguwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha, aho azajya asabwa kwitaba rimwe buri cyumweru mu gihe iperereza rikomeje.
Mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026 ni bwo SKY2 yarekuwe asubira iwe mu rugo. Irekurwa rye ryakurikiye imbabazi zatanzwe n’umugore we ku byaha yari amurezeho. Izo mbabazi zashyikirijwe Ubushinjacyaha zemejwe kandi zishyirwaho umukono na Noteri.
Mu iperereza ryabanje gukorwa, umugore wa SKY2 yari yavuze ko umugabo we akoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, ibintu byatumye afungwa igihe kinini kugira ngo hakorwe igenzura ryimbitse. Mu batangabuhamya babajijwe harimo n’umukozi wo mu rugo iwabo, wavuze ko atigeze abona SKY2 anywa urumogi.
Kubera kutumvikana ku makuru yatanzwe, hafashwe icyemezo cyo gukoresha ibizamini bya gihanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo hamenyekane ukuri. Ibyo bizamini byagaragaje ko SKY2 atakoresha urumogi, bituma arekurwa by’agateganyo anategekwa kujya yitaba buri cyumweru.
SKY2 yari yatawe muri yombi ku wa 11 Gicurasi 2026, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba. Nubwo yafunguwe, haracyari ibyaha akurikiranwaho kugeza dosiye ye ishyikirijwe ubushinjacyaha cyangwa urukiko, birimo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake giteganywa n’ingingo ya 11 y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 ryahinduye itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, ndetse agatanga n’ihazabu iri hagati ya 100,000 Frw na 300,000 Frw.
Ikindi cyaha akurikiranyweho ni icyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, giteganywa n’ingingo ya 147 y’iryo tegeko. Ugihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri.
Muri uru rubanza, SKY2 yunganirwaga na Me Mbonyimpaye Elias, wamubaye hafi mu bikorwa byose byo gushaka uko yaburana adafunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *