Nyuma y’uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari ruyobowe n’ingabo za RPA rurangiye, Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri bahungiye muri Zaïre, igihugu cyaje guhinduka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abo bahunzi bacumbikiwe mu nkambi zitandukanye zari zegereye umupaka w’u Rwanda. Muri bo harimo na Musabyemungu Anne Marie.
Mu mwaka wa 1996, Musabyemungu yafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda nyuma y’uko inkambi z’abahunzi zatangiye gusenywa hagamijwe gushishikariza Abanyarwanda gutaha no kugira uruhare mu kongera kubaka igihugu cyari cyangijwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo gihe, bamwe mu bahoze ari abasirikare ba FAR (Ex-FAR) hamwe n’Interahamwe banze gutaha. Ahubwo bishyize hamwe bashinga umutwe w’Abacengezi, bizeye ko bazongera gutera u Rwanda bakisubiza ubutegetsi. Byatumye ingabo z’u Rwanda zikoresha imbaraga za gisirikare kugira ngo zibasubize mu gihugu.
Mu mwaka wa 2000, abo bacengezi bashinze umutwe wa FDLR, ugamije gukomeza gahunda yabo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Umugabo wa Musabyemungu, Jérôme Ngendahimana wari ufite ipeti rya Colonel, yagizwe umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe, aza no kuyobora urwego rw’ubutasi rwawo.
Mu kiganiro yagiranye na KP Media24, Musabyemungu yavuze ko mu 2001, nyuma y’uko abarwanyi ba FDLR basaga 2,000 bafatiwe ku rugamba bakajyanwa i Mudende mu Karere ka Rubavu, yumvise ashaka kubasura. Yari agamije kuganira n’abo yari asanzwe azi, harimo abo biganye, bakoranye cyangwa babanye mu nkambi, kugira ngo abashishikarize gukunda igihugu no gutaha.
Yagize igitekerezo cyo gukoresha ayo mahirwe kugira ngo abone uburyo bwo kugera no ku bandi bari bagisigaye mu mashyamba ya Congo. I Mudende ni ho yahuriye na Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Nyuma yo kubona ubushake n’ubushobozi bwe, Kabarebe yamusabye kujya gushaka abarwanyi ba FDLR bari mu mashyamba, harimo n’umugabo we. Musabyemungu yarabyemeye.
Nyuma y’imyaka ibiri ategura uru rugendo, mu 2003 yerekeje muri Congo anyuze mu Kiyaga cya Kivu agana Bukavu. Urwo rugendo rwari rugoye cyane kuko hari aho byamusabye kugenda n’amaguru mu mashyamba maremare.
Ageze mu birindiro bya FDLR, ntiyahise yizerwa. Yashyizwe mu gice cyabagamo abagore b’abarwanyi, ndetse bamwe bashaka kumwivugana. Gusa Paul Rwarakabije, wari uyoboye uwo mutwe, yamurinze kenshi igihe hatangwaga ibitekerezo byo kumwica.
Musabyemungu yavuze ko Rwarakabije yagize uruhare rukomeye mu kumurindira ubuzima, kuko buri gihe bamugezagaho raporo zisaba ko yicwa, yabiteshaga agaciro cyangwa akabivuguruza.
Kugera ku mugabo we ntibyari byoroshye kuko yari mu kindi gice cy’ishyamba, urugendo rwo kumugeraho rukaba rwarafashe hafi icyumweru. Amaherezo babonye umwanya wo kuganira bonyine, maze amubwira ko yaje kumucyura. Yamusobanuriye ko Gen Kabarebe yamwijeje ko azagaruka mu Rwanda mu mahoro kandi igihugu kikamwakira neza.
Ngendahimana yabanje gushidikanya kuri ayo masezerano. Yasabye ko babanza kumara iminsi itatu basenga kandi biyiriza kugira ngo afate umwanzuro. Nyuma y’iyo minsi, yemeye gutaha nubwo yari agifite impungenge z’umutekano we.
Mu Ukwakira 2003, Musabyemungu na Ngendahimana basohotse mu mashyamba ya Congo bagera i Bukavu, bakomeza i Rusizi, hanyuma bagera i Kigali. Bakiriwe na Gen Kabarebe wabakiriye neza ndetse akabatumira iwe mu rugo nijoro akabaha amafunguro.
Musabyemungu yavuze ko yishimye cyane abonye umugabo we ageze mu Rwanda amahoro.
Ngendahimana amaze kugera mu gihugu, Gen Kabarebe yahise avugana na Paul Rwarakabije kuri telefone amumenyesha ko mugenzi we yamaze gutaha. Nyuma yaho, Musabyemungu yongeye guhabwa ubutumwa bwo gusubira muri Congo gushaka no kuzana Rwarakabije.
Rwarakabije yabwiye Musabyemungu ko yemera gutaha gusa ari uko amusanze mu mashyamba maze bakagarukana. Nubwo yari azi ingorane n’akaga kari muri urwo rugendo, yemeye gusubirayo.
Yavuze ko icyo gihe yari yararetse gutekereza ku byago byo kwicwa, ahubwo yibandaga ku musaruro w’icyo gikorwa.
Ngendahimana na we ntiyigeze amuca intege, ahubwo yemereye Gen Kabarebe ko umugore we azasohoza neza iyo nshingano.
Musabyemungu yavuze ko kuzana Rwarakabije byari bigoye kurusha uko yari yacyuye umugabo we, kuko ubu yari ari wenyine kandi byamusabaga kugera kure cyane mu birindiro by’uyu muyobozi wa FDLR.
Mu Ugushyingo 2003, yashoboye kugeza Rwarakabije mu Rwanda. Yatahanye n’abasirikare barenga 120, harimo n’abofisiye 12.
Bageze i Rusizi, boherejweho indege ibajyana i Kigali, aho bakiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Gutaha kwa Rwarakabije n’abandi bayobozi ba FDLR byahungabanyije cyane uwo mutwe. Banatwaye intwaro n’ibikoresho bitandukanye byari mu cyicaro gikuru cya FDLR, ibintu byatumye uwo mutwe ugira intege nke kandi bikagorana ko wongera kwisuganya.
Nyuma yo gutaha, Rwarakabije yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda, ahabwa ipeti rya Général Major ndetse aza no kuyobora Urwego rw’Igorora (RCS). Ngendahimana na we yabaye Général Major mu Ngabo z’u Rwanda. Bombi baje gusezererwa mu kazi ka gisirikare bageze mu zabukuru.
Ku ruhande rwa Musabyemungu, yakomeje amashuri ye, arangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nyuma akomereza icyiciro cya gatatu muri ULK. Hagati ya 2008 na 2013 yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nk’umudepite.
Gen Maj (Rtd) Paul Rwarakabije yatashye mu Ugushyingo 2003, atahana n’abandi barwanyi 120
Gen Maj (Rtd) Jérôme Ngendahimana yatashye mu Rwanda mu Ukwakira 2003

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *