skol
fortebet

Umugabo wo muri Kangondo yafunzwe ashinjwa ibyaha birimo gupfobya Jenoside

Yanditswe: Saturday 10, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuturage w’imyaka 41 wo mu Mudugudu wa Kangondo mu Murenge wa Remera witwa Shikama Jean de Dieu, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri.
Uyu mugabo ni umwe mu banengaga gahunda ya leta yo kwimura abatuye mu manegeka mu gace kazwi nka “Bannyahe”. Yafunzwe nyuma y’amajwi yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya leta cyo kwimura abo baturage.
Muri ayo majwi avuga ko abaturage bo (...)

Muri ayo majwi avuga ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk’abagiye “gukorerwa Jenoside”.

Ni amajwi avuga ko ari impuruza, ko Leta y’u Rwanda yateguye “Jenoside kuri Bannyahe”.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze uyu mugabo ku wa 10 Nzeri 2022 akekwaho ibyaha bitatu. Ubu afungiye kuri Station ya RIB i Remera.

Ibyaha akurikiranyweho ni bibiri birimo icyo gukurura amacakubiri n’icyo gupfobya Jenoside.

RIB isobanura ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

Ivomo: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa