skol
fortebet

Umugande bivugwa ko afungiye CHUK aratabaza

Yanditswe: Friday 25, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuturage ufite ubwenegihugu bwa Uganda, Munondo Dubya Sulayiti, wari umaze igihe arwariye mu Bitaro bya Kigali (CHUK), aratabaza abagiraneza ko bamufasha kwishyura ubwishyu nyuma y’aho ibi Bitaro byanze ko agenda atarabyishyura.

Sponsored Ad

Uyu mugabo usanzwe utuye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, asanzwe atwara amakamyo yambukiranya umupaka aho akunze gukora urugendo Uganda-Kigali-RDC.

Uyu muturage muri Nzeri 2021, nibwo yakoreye impanuka y’imodoka mu Karere ka Nyamasheke, ava muri Uganda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muronda aganira Radio\Tv1 yavuze ko icyo gihe yabanje kuvurirwa ku Bitaro bya Nyamasheke ariko akaza kujyanwa i Kigali CHUK.

Ati “i Nyamasheke dukora impanuka, badutwara mu Bitaro bya Nyamasheke basanga nta bushobozi bwo kutuvura, bavugana na Polisi, bazana indege batuzana hano CHUK.

Yavuze ko yitaweho n’abaganga maze asabwa kwishyura Ibitaro Miliyoni cumi n’imwe z’amafaranga y’uRwanda (11,000,000 frw).

Avuga ko umuryango we wagerageje gushaka ayo mafaranga ariko akaza kubona miliyoni imwe bityo ko nubwo yakize ibitaro byanze kumusezerera ngo abone uko ashaka ubwishyu.

Ati “Nandikiye Umuyobozi w’Ibitaro mubwira ikibazo cy’imibereho yanjye n’amafaranga nkorera. Mwereka ko niteguye kwishyura ariko iyi saha kubera ko ndi mu Bitaro nta kuntu nshobora kwishyura kandi mu Bitaro mfunze. ninjye usabwa kwishyura, namusabye ko nshobora gusubira imuhira nkareba uko nakwishyura amafaranga yaba asigaye.”

Uyu muturage avuga ko hashize amezi atatu yandikiye ubuyobozi bw’ibitaro ariko atarasubizwa bityo ko abagiraneza bamufasha.

Ibitaro bya CHUK bihakana ko uyu Mugande afunzwe ahubwo akiri kwitabwaho n’abaganga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa